skol

Abasaga 380 bahitanywe na Tsunami yongeye kwibasira Indonesia

Yanditswe: Saturday 29, Sep 2018

Abasaga 380 bapfuye, abandi benshi barakomereka nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu umutingito wibasiye ikirwa cya Sulawesi muri Indonesia, ugateza tsunami.

Ibiro bishinzwe gukumira ibiza byatangaje ko kugeza ubu habarurwa abapfuye 384 bo mu mujyi wa Palu wibasiwe n’uyu mutingito, ariko umubare ushobora kwiyongera.

Ni mu gihe habarurwa abarenga 540 bakomeretse cyane, nabo bari batuye muri uyu mujyi usanzwe utuwe n’abaturage ibihumbi 350.

Harakibazwa kandi amaherezo y’abaturage basaga 100 bari mu myiteguro y’iserukiramuco ribera ku mucanga, ryagombaga gutangira ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP bivuga ko uyu mutingito wari ku gipimo cya 7.5, wari ukomeye ugereranyije n’indi mitingito yabaye muri Nyakanga na Kanama igahitana abasaga 100 kuri kiriya kirwa.

Perezida wa Indonesia, Joko Widodo, yavuze ko bohereje abasirikare mu gace kabereyemo uyu mutingito kugira ngo bafatanye n’abasanzwe bakora ibikorwa by’ubutabazi.

Indonesia yaherukaga kwibasirwa n’imitingito ikomeye mu ntangiriro z’uyu mwaka, yahitanye abasaga 550 bari ku birwa bya Lombok na Sumbawa.

Iki gihugu kigizwe n’ibirwa byinshi gikunze kwibasirwa n’imitingito iherekezwa na tsunami, bihitana ubuzima bw’abatari bake baba barimo na ba mukerarugendo.

Umutingo wahitanye abantu benshi ni uwabaye mu Ukuboza 2004 uteza tsunami mu karere, yahitanye abagera ku bihumbi 220 barimo Abanya-Indonesia ibihumbi 168.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa