skol
fortebet

Amafoto y’icyogajuru yagaragaje ukuntu abanya Libya bakubititse

Yanditswe: Friday 15, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amashusho y’icyugajuru arerekana isura y’ibyangiritse mu mujyi wa Derna uri ku cyambu ku nyanja ya Mediterane nyuma y’imyuzure ikomeye yashenye ingomero, ibiraro, imihanda, ikanatwara imihana yari ituwe n’abantu, hari ubwoba ko abagera ku 20,000 bapfuye mu gihe benshi cyane bakiburiwe irengero.

Sponsored Ad

Imvura ikomeye yaguye muri weekend yazanywe n’inkubi bise Daniel yatumye ingomero ebyiri ziri ku mugezi – ubundi wakamye – wa Wadi Derna ziturika maze amazi menshi cyane amanukira kuri uwo mujyi.

Aya mazi y’imbaraga nyinshi cyane abategetsi bise “tsunami” yateye icyago kuri uyu mujyi mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere ubwo abantu bari baryamye. Arica, arasenya.

Ibiraro bitandukanye byambukiranyaga umugezi Wadi bihuza uduce tw’uyu mujyi byashenywe n’aya mazi ndetse n’inzu zirimo n’indende zo guturamo zubatse hafi y’ingobyi y’uwo mugezi zirasenyuma, inyubako za leta ndetse n’umusigiti munini nabyo ntibyasigaye.

Mu muhana wa Al-Eilwa, bivugwa ko inyubako n’ibikorwa remezo bigera kuri 96% byibasiwe n’iyi myuzure.

Ibikorwa byose byari hafi y’ingobyi y’uyu mugezi byaratwawe umugezi ubiroha mu nyanja, imisingi yabyo isigara ariyo iboneka.

Abaturage ba Derna bageraga ku 200,000 mbere y’uko iriya nkubi yibasira Libiya.

Umukuru w’uyu mujyi yavuze ko umubare w’imihana yashenywe burundu usobanuye ko abantu hagati ya 18,000 na 20,000 bashobora kuba barapfuye.

Abandi ibihumbi baracyabuze, abandi ni inkomere, benshi cyane basigaye ntaho kwikinga.

Ubusesenguzi bwa ONU bwerekana ko inyubako 2,200 zagezweho n’iyi myuzure ihutaza kandi ko nibura ibiraro binini bitandatu byangiritse, hamwe n’icyambu. Buri kadomo k’umutuku mu ifoto iri hejuru gasobanuye inyubako n’ahantu hibasiwe.

Imihana yibasiwe bikomeye cyane nka Al-Bilad na Al-Maghar ku mpande zombi z’umugezi yari ifite ibitaro byafashaga mu kuvura abantu muri uyu mujyi, nk’uko abasesenguzi ku biza babivuga.

Hamad Shalawi, wahoze ari umutegetsi hano akaba ari umwe mu bagize komite y’ibiza, yavuze ko uyu mujyi wasenyutse mu masegonda, aho imiryango yicirwaga icyarimwe n’inzu zabagwiriye zigahita zitwarwa.

Yabwiye BBC Arabic ati: "Imiterere y’uyu mujyi yarahindutse yose kuko kimwe cya kabiri cyawo cyatwawe kikajya mu nyanja."

Ibikorwa remezo rusange bifasha rubanda, nk’inzu ziri iruhande rwa stade y’ikipe ya Darnes Football Club byarasenyutse cyangwa birengerwa n’ibyondo n’ibisigazwa by’ibyasenyutse.



BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa