skol
fortebet

Amakuru kuri videwo ziteye ubwoba zo mu kirombe cyo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe: Tuesday 14, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Videwo ziteye ubwoba zagiye ahabona, zigaragaza akaga kari mu kirombe cya zahabu kitagikoreshwa cyo muri Afurika y’Epfo, aho amakuru avuga ko abacukuzi b’amabuye y’agaciro babikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko bamaze amezi baba munsi muri icyo kirombe.

Sponsored Ad

Bahari kuva mu mwaka ushize ubwo muri icyo gihugu hatangiraga ibikorwa bya polisi byo guhashya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.

Muri imwe muri izo videwo, BBC itashoboye kugenzura mu buryo bwigenga, imirambo iboneka ipfunyitse mu mifuka yo kwifashisha by’igihe gito ishyirwamo imirambo. Indi videwo igaragaza abantu bananutse cyane bafite intege nkeya bo muri abo bacukuzi bakiri bazima.

Igikorwa cy’ubutabazi cyatinze, mu cyumweru gishize urukiko rwategetse leta korohereza, kirakomeje ku munsi wacyo wa kabiri nyuma yo gutangira ejo ku wa mbere.

Mu mwaka ushize, ubwo bavugaga ko abo bacukuzi binjiye muri icyo kirombe cy’i Stilfontein ku bushake kandi nta ruhushya babifitiye, abategetsi bari bakomeje ibintu, banga ko ibiribwa n’amazi bigezwa kuri abo bacukuzi.

Mu Gushyingo (11) kw’umwaka ushize, minisitiri umwe yagize ati: "Turabatumuramo."

Abacukuzi banyuranyije n’amategeko barenga 100, bazwi aho ngaho nka "zama zamas" (bivuze abagerageza amahirwe, mu rurimi rw’Iki-Zulu), amakuru avuga ko bamaze gupfira imbere muri cyo kirombe kuva ibikorwa byo kubahashya byatangira kuri icyo kirombe, kiri mu ntera ya kilometero 145 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Johannesburg.

Ariko abategetsi ntibaremeza uwo mubare kuko "utaragenzurwa n’umuntu wo mu butegetsi", nkuko umuvugizi yabibwiye BBC.

Byibazwa ko abantu babarirwa mu magana bakiri muri icyo kirombe, mu gihe mu mezi macye ashize abandi barenga 1,000 bagisohotsemo.

Muri imwe muri videwo zahosowe n’ishyirahamwe GIWUSA (General Industries Workers of South Africa) riharanira uburenganzira bw’abakozi bo mu nganda, abagabo babarirwa muri za mirongo bambaye ubusa ku gice cyo hejuru cy’agatuza baboneka bicaye hasi ahantu h’igitaka.

Mu maso habo hahishwe hashyirwaho igihu mu buryo bwo mu ikoranabuhanga. Ijwi ry’umugabo utareba muri ’camera’ ryumvikana avuga ko abo bagabo bashonje kandi ko bacyeneye ubufasha.

Agira ati: "Turimo gutangira kubereka imirambo y’abapfiriye munsi y’ubutaka."

"Kandi iyi si [imirambo] yose... Murabibona ukuntu abantu barimo kugorwa Nyabuneka ducyeneye ubufasha."

Mu yindi videwo, umugabo agira ati: "Iyi ni inzara; abantu barimo gupfa kubera inzara." Nuko akavuga ko umubare w’abamaze gupfa ari abantu 96, agatakamba asaba ubufasha, ibiribwa n’ibindi bicyenerwa mu buzima.

Ishyirahamwe GIWUSA rivuga ko iyo videwo yafashwe ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Ku kiganiro cy’ejo ku wa mbere cyabereye hafi y’ahabera igikorwa cy’ubutabazi, ubuyobozi bw’ishyirahamwe GIWUSA, hamwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, bwavuze ko izo videwo zatangajwe "zagaragaje ishusho y’akaga gakomeye cyane" y’ukuntu ibintu bimeze munsi y’ubutaka.

Umukuru w’ishyirahamwe GIWUSA, Mametlwe Sebei, yagize ati: "Icyagaragaye hano kigomba kuvugwa mu izina ryacyo; iri ni itsembatsemba ry’i Stilfontein. Kuko icyo aya mashusho akora ni ukugaragaza ikirundo cy’imirambo y’abantu, y’abacukuzi bapfuye bitari ngombwa."

Yegetse ku bategetsi icyo yise "ingamba y’ubugambanyi [ubuhemu]" yakurikijwe ku bushake.

Minisiteri ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, irimo kuyobora iki gikorwa cy’ubutabazi, yabwiye BBC ko igikorwa cyo ku wa mbere cyari kirimo no kumanura mu kirombe akazu ko mu byuma, kamara kuzuzwamo abantu kakazamurwa imusozi ku migozi.

Ako kazu kakozwe kuburyo kajyamo abantu batandatu cyangwa barindwi, bitewe n’ibiro bapima, nkuko ishyirahamwe GIWUSA ribivuga. Gakomeje kujyanwa muri icyo kirombe – mu ntera ya kilometero hafi 2 – buri saha. Iryo shyirahamwe ryavuze ko ubwo umunsi w’ejo ku wa mbere warangiraga, abacukuzi 26 bari bamaze gukurwamo ari bazima, hamwe n’imirambo icyenda.

Makhosonke Buthelezi, umuvugizi wa minisiteri ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ntiyashoboye kwemeza niba igishyizwe imbere kizaba gukuramo abapfuye cyangwa abacyeneye kwitabwaho n’abaganga.

Kuri uyu wa kabiri, hateganyijwe ikiganiro cya minisiteri ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ifatanyije na minisiteri ya polisi, kigamije gutanga amakuru mashya kuri icyo gikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa