skol
fortebet

Amerika yaburiye Koreya ya Ruguru ku ntwaro z’ ubumara

Yanditswe: Friday 03, Feb 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ingabo wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika James Mattis yavuze ko Koreya ya Ruguru izahanwa bikomeye n’ igerageza gukoresha intwaro z’ ubumara.
Ibi Mattis yabivugiye muri Koreya y’ Epfo aho yari mu ruzinduko rw’ akazi. Mattis yabwiye Koreya y’ Epfo ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika itazahema kuyitera ingabo mu bitungu mugambi yo kubuza Koreya ya Ruguru gukoresha intwaro z’ ubumara.
Inshuro nyinshi Koreya ya Ruguru igerageza izi ntwaro nk’ igikangisho n’ agasuzuguro ikabwira ibihugu byo mu (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ingabo wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika James Mattis yavuze ko Koreya ya Ruguru izahanwa bikomeye n’ igerageza gukoresha intwaro z’ ubumara.

Ibi Mattis yabivugiye muri Koreya y’ Epfo aho yari mu ruzinduko rw’ akazi. Mattis yabwiye Koreya y’ Epfo ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika itazahema kuyitera ingabo mu bitungu mugambi yo kubuza Koreya ya Ruguru gukoresha intwaro z’ ubumara.

Inshuro nyinshi Koreya ya Ruguru igerageza izi ntwaro nk’ igikangisho n’ agasuzuguro ikabwira ibihugu byo mu karere iherereyemo birimo na Koreya y’ Epfo ko ishobora kubigaba ibitero igakoresha izi ntwaro z’ ubumara.

Leta zunze ubumwe z’ Amerika ifite abasirikare benshi mu Buyapani no muri Koreya y’ Epfo. Aba basirikare bari muri ibi bihugu kuva intambara ya kabiri y’ Isi yahagarara.

Perezida mushya wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump aherutse kuvuga ko ibi bihugu bibiri Koreya y’ Epfo n’ Ubuyapani bikwiye kujya byishyura Leta zunze ubumwe z’ Amerika kugira ngo aba basirikare bagumeyo.

Muri uru ruzinduko Mattis yaboneyeho kubwira Koreya y’ Epfo ko ubutegetsi bwa Trump buzakomeza gucungira umutekano Koreya y’ Epfo n’ ibihugu bituranye nayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa