skol
fortebet

Congo na Uganda batangiye kugaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro mu duce twa Ituri

Yanditswe: Tuesday 19, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Uganda UPDF n’icya Congo FARDC bahuje imbaraga ,ubu bari gusuka ibisasu ku mutwe urwanya leta ya Uganda ADF ufite ibirindiro mu misozi ya Ituri.

Sponsored Ad

Igisirikare cya Uganda UPDF n’icya Congo FARDC bahuje imbaraga ,ubu bari gusuka ibisasu ku mutwe urwanya leta ya Uganda ADF ufite ibirindiro mu misozi ya Ituri.

Ibi bitero byatangiye kuri uyu wambere kuwa 18 Mata 2022,aho umutwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda ADF uri kuraswaho ibibombe kumpamvu z’uko ngo ujujubya abaturage ba RDC baherereye mu gace ka Komanda ku birometero 20 uvuye Irumu mu ntara ya Ituri.

Mu rukerera rw’uyu munsi haramutse humvikana urusaku rw’ibitwaro biremereye mu byaro bya Mandibe, Apinzi, Sokotano na Manzobe byakomeje kugera ku saa moya y’igitondo nkuko abashinzwe umuteka babibwiye Radio Okapi.
Aba kandi bavuze ko ibitero UPDF na FARDC bari kugaba kuri ADF irwanya Uganda byakomereje inyuma y’umusozi wa Oyo( mont Oyo) uherereye mu majyepfo ya Irumu.
Agace bivugwa ko ariko uyu mutwe witwaje intaro uteguriramo ibitero ugaba ku baturage ba Congo.

Abasirikare ba Uganda na Congo bahise baguruka n’indege zabo z’intambar nyuma yo kurasa neza ibirindiro bya ADF zirabishegesha.

Ku ruhande rw’igisirakare cya Congo, umuvugizi wacyo yasabye abaturage ba Ituri kugira umutuzo no kuguma ahantu hamwe.

Lt Jules Ngongo nawe yasabye aba baturage ba Ituri kuguma ahantu hizewe, kuko agace kabo ubu karimo bari kugakoreramo ibitero by’intambara kandi bikomeza.

Ibitero bihuriweho n’ingabo za Congo na Uganda bije nyuama y’inama yo kuwa 16 Mata yabereye Bunia ihuza umuyobozi wa Etat-major ya RDC, général Célestin Mbala Musense na mugenzi we wa Uganda, général Wilson Mbandi.

Kuva muri 2015 nibwo hatangiye kuvugwa umutekno muke utezwa n’abarwanyi ba ADF muri Ituri, bagiye bibasira ibikorwa birimo uburezi no kugaba ibitero bya hato na hato ku birindiro by’ingabo z’igihugu cya Congo.

Ibikorwa nk’ibyo,byatumye uyu mutwe ushinjwa kugira uruhare rusesuye mu iyicwa ry’amajana y’abaturage no gukura mu byabo abatagira ingano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa