skol
fortebet

DR Congo: Agahenge kagarutse nyuma y’isaha FARDC ihanganye n’abarwanyi ba M23

Yanditswe: Tuesday 16, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo z’igisirikare cya kongo zabyutse zigaba ibitero bikomeye mu birindiro bya M23 zigamije kubatsinsura no kubambura bimwe mu bice bisanzwe biyoborwa n’uyu mutwe.

Sponsored Ad

Ingabo z’igisirikare cya kongo zabyutse zigaba ibitero bikomeye mu birindiro bya M23 zigamije kubatsinsura no kubambura bimwe mu bice bisanzwe biyoborwa n’uyu mutwe.

Amakuru ava muri Congo avuga ko imirwano yamaze hafi isaha yose impande zombie zihererekanya ibisasu bakoresheje impunda nini n’intoya.

Ubutumwa bugufi bw’ingabo za M23 shyashyize kuri Tweeter, buvuga ko babashije kwirukankana ingabo za congo FARDC zisubizwa mu birindiro byazo zadurutsemo.

M23 irashinja FARDC kuyigabaho ibitero ifatanije n’umutwe FDLR urwanya u Rwanda, n’indi mitwe yitwaje intwaro isanzwe itemewe na Leta ya Tschisekedi.

Radio okapi yanditse ko iyi mirwano yatangiye ahagana saatatu za mugitondo ,ikaba imaze kugwamo abasivire 3 abandi bataramenyekana umubare barakomereka.

DR Congo yakomeje kwinangira kugirana ibiganiro na M23 yita umutwe w’ibyihebe, nabo bakavuga ko batazashyira intwaro hasi mu gihe icyatumye bazifata kitaragerwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa