skol
fortebet

DR Congo yirukanye abasirikare b’u Rwanda bari muri ‘état-major’ ya EACRF

Yanditswe: Tuesday 31, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya leta ya DR Congo cyatangaje ko “ku mpamvu z’umutekano” cyategetse ingabo z’akarere (EACRF) ziri muri icyo gihugu “gusubiza mu gihugu cyabo” ba ofisiye b’u Rwanda bari muri ‘état-major’ y’izo ngabo iri i Goma.
Itangazo ry’umuvugizi w’ingabo za DR Congo, Gen Maj Sylvain Ekenge, rivuga ko abo basirikare bamaze gusubira mu gihugu cyabo.
DR Congo ivuga kandi ko kubera ibyo u Rwanda “rwahise ruhamagaza ba ofisiye barwo bose” bari mu nzego z’ubugenzuzi zihuriweho n’ibihugu by’akarere zikorera (...)

Sponsored Ad

Igisirikare cya leta ya DR Congo cyatangaje ko “ku mpamvu z’umutekano” cyategetse ingabo z’akarere (EACRF) ziri muri icyo gihugu “gusubiza mu gihugu cyabo” ba ofisiye b’u Rwanda bari muri ‘état-major’ y’izo ngabo iri i Goma.

Itangazo ry’umuvugizi w’ingabo za DR Congo, Gen Maj Sylvain Ekenge, rivuga ko abo basirikare bamaze gusubira mu gihugu cyabo.

DR Congo ivuga kandi ko kubera ibyo u Rwanda “rwahise ruhamagaza ba ofisiye barwo bose” bari mu nzego z’ubugenzuzi zihuriweho n’ibihugu by’akarere zikorera muri DR Congo.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, mu butumwa bwanditse yabwiye BBC ati: "Si u Rwanda rwahamagaje ba ofisiye barwo. Ni DRC yabirukanye."

DR Congo yanze ko u Rwanda rwohereza ingabo zarwo muri EACRF irushinja kugira uruhare mu mirwano iyishyamiranyije na M23, gusa bamwe muri ba ofisiye b’u Rwanda bari mu bagize ubuyobozi bw’izi ngabo z’akarere.

Bamwe muri ba ofisiye b’u Rwanda kandi bari mu bagize itsinda ry’ubugenzuzi n’iperereza ku bibazo by’umutekano ku mipaka y’ibi bihugu rizwi nka Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM).

Iryo ni itsinda rikorera i Goma ryashinzwe mu 2012 rishamikiye ku ihuriro mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (International Conference on the Great Lakes Region) ririmo abasirikare b’ibihugu by’akarere.

Ibivugwa n’uruhande rwa DRC bibaye mu gihe hitezwe iperereza rya EJVM ku iraswa ry’indege ya DR Congo hafi y’ikibuga cy’indege cya Goma, u Rwanda ruvuga ko yari yavogereye ikirere cyarwo, naho Congo ikavuga ko itari yakivogereye.

Bibaye kandi mu gihe umwuka urushaho kuba mubi hagati y’ibihugu byombi, n’imirwano y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za DR Congo ikomeje muri teritwari ya Masisi.

Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23, ibyo Kigali yakomeje guhakana.

BBC

Ibitekerezo

  • Nibyo Genocide against the tutsi ethenic group has always been there and is continuing in the great lakes region ....extinction of these people is the wholesome mission agenda of the culprits ! Unless some powerful humanitarian groups do something about it otherwise the problem is rampant . It is a serious problem because even some so called democratic nations among the superpowers are aware but adamant!

    Pan Africanists must try their level best to stop the Genocide against the tutsi related ethnic group of the African people. Big nations should come up vigorously to stop this mess of another holocaust.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa