skol
fortebet

DRC: Abaturage baramagana MONUSCO,yo ikavuga ko bazi neza akamaro ibafitiye

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ibiro bya MONUSCO muri Ituri MKarna Soro, yashimangiye ko abaturage bo muri ako gace bazi neza akamaro babafitiye mu kubagarurira umutekano.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ibiro bya MONUSCO muri Ituri MKarna Soro, yashimangiye ko abaturage bo muri ako gace bazi neza akamaro babafitiye mu kubagarurira umutekano.

Mu buryo bwo kwikomanga mu gatuza , uyu mutegetsi yavuze ko MONUSCO yabashije kugarura amahoro binyuze mu gufasha mu biganiro n’umutwe FRPI wemeye kureka ibikorwa byawo byibasira abaturage.

Ibi ngo byiyongeraho ko bagerageza gufasha abakuru b’intara ya ituri kumvikana n’imitwe yitwaje intwaro kandi ko bamaze kubigeraho , gufasha igisirikare cya FARDC guhangana no kugarura amahoro arambye muri Ituri.

Uyu mutegetsi aravuga ibi nyamara imyigaragambyo y’abaturage muri aka gace idasiba kugaragara bashinja ingabo za Monusco kwikunda no kwirebaho kurenza kubarinda nkuko ikabazanye kibigaragaza.

Abaturage ba Congo bashinja MONUSCO ubusahuzi no kurebera imitwe yitwaje intwaro ibahungabanyiriza umutekano bya hato nahato bagasaba ko yava muri iki gihugu byihuse kandi ntayandi mananiza abayeho kuko ibyo bakora ngo nabo babyishoboza.

Kwikomanga mu gatuza kwa Monusco kuje nyuma y’iminsi nk’itatu mibi intara ya Ituri yarimazemo ihanganye ibitero by’inyeshyamba muri teritoire ya Djugu na Irumu, aho abasirikare 3 bishwe n’imodoka zigatwikwa.

Karna Soro yabwiye Radio Okapi ko bafite manda ibaha uburenganzira bwo gukora ibyo bakora ubu, ariko kuba ngo inshingano ari nyinshi bibasaba igihe cyisumbuyeho.ariko bizeye kubishyira ku murongo.

Mu mwaka utaha Monusco iazarangiza igihe yagenewe kuba muri congo kuko yahageze mu 1999. Ntawe uzi niba bazongererwa igihe.

Gusa mu minsi ishize abaturage bakongo bigaragambije bamagana izi ngabo bazisaba kubavira mu gihugu kuko mu myaka isaga 20 bahamaze babona ntacyo yabamariya mu bijyanye no kubarindira umutekano.

Umupira uri mu biganza by’abategetsi ba Congo barangajwe I bere na Perezida Tschisekedi watangaje ku ikubitiro ko bagikeneye ingabo za Monusco ngo zibafashe kugarura amahoro no kurwanya imitwe yitwaje intwaro iragajwe imbere na M23 igaragaza imbaraga kurusha indi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa