skol
fortebet

DRC:Umunyamakuru yasanzwe yapfuye nyuma y’iminsi mike aburiwe irengero

Yanditswe: Friday 22, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu majyaruguru ya Kivu muri Congo, niho hasanzwe umurambo w’umunyamakuru Samuel Sirasi wari waraburiwe irengero mu byumweru bibiri bishize.

Sponsored Ad

Mu majyaruguru ya Kivu muri Congo, niho hasanzwe umurambo w’umunyamakuru Samuel Sirasi wari waraburiwe irengero mu byumweru bibiri bishize.

Samuel yakoreraga umwuga we kuri Radio (La Voix de l’Université officielle de Semuliki) muri Beni , yasanzwe umurambo we umanitse mu giti mu gace ka Kalembo muri segiteri ya Rwenzori.

Umuyobozi muri aka gace yatangaje ko uyu munyamakuru yari yaburiwe irengero ku matariki ya 12 Mata 2022.

Abagize umuryango we bakomeje kumusha kugera ubwo bamubuze,icyakora baza kumubona yishwe nyuma y’ibyumweru bibiri bari bamaze bamushakisha.

Meleki Milala uyobora agace basanze mo umurambo yatangaje n’ikiniga kishi ko byagoranye ngo bamenye nyirizina uwishwe, gusa nyuma y’iperereza no gusuzumana ubushishozi basanze uwishwe ari Siras.

Yamusobanuye nk’umunyamakuru w’umwuga,witonda,uca bugufi,kandi wakundaga akazi akora. Bakaba batiyumvisha neza uwamwishe icyo yari agamije.

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu n’ikishe uyu munyamakuru. Gusa yakoraga akazi ko gutangaza no gukurikiranira hafi ibirego by’abantu banyerejwe I Goma.

Mu minsi ishize yari yaje gusura abiwabo hano i Beni gusura umuryango we. Ubwo yatembereraga mu gace ka Mutwanga ,yerekeje ahitwa Kalembo aho afite imirima. Gusa kuva ubwo ntawamenye irengero rye kugeza ubu tumusanze yishwe.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuri muri Beni yasabye ubutabra gukora akazi kabwo kandi vuba maze uwakoze ayo mahano akamenyekana kandi akabiryozwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa