skol
fortebet

Eritrea: Batangiye guhiga bukware insore sore zanze kujya ku rugamba

Yanditswe: Saturday 15, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi muri Eritrea bakomeje igikorwa cyo kwegeranya abajya ku rugamba kandi barahiga uwo ariwe wese wanze kwitabira ubwo butumire mu gihugu.

Sponsored Ad

Abategetsi muri Eritrea bakomeje igikorwa cyo kwegeranya abajya ku rugamba kandi barahiga uwo ariwe wese wanze kwitabira ubwo butumire mu gihugu.

Ni mugihe intambara muri Ethiopia bihana imbibi yongeye gukomera, nk’uko amakuru aturuka hirya no hino muri Ethiopia yabitangarije BBC.

Imikwabu irimo kuba ubu niyo yambere mibi ibayeho kuko ubu n’abagore batari koroherwa mu buryo ubwo aribwo bwose

iyi mikwabu kandi ngo iri gufata n’abagabo n’abagore bageze muzabukuru bagafungwa kugirango bahatire abana babo bagiye kwihisha kwitabira urugamba nk’uko Leta ibibasaba.

Icyakora bamwe bafashe umwanzuro wo guhisha imyirondoro yabo kuko kugeza ubu akavuyo kari muri Eritrea karatuma bakurikiranywa ngo bajyanywe mu gisirikare ku ngufu.

Eritrea yamaze gushyira ingabo zayo muri Ethiopia ngo zibafashe kurwanya iz’intara ya Tigray mu majyaruguru y’icyo gihugu, intara isanzwe ihana urubibe na Eritrea.

Amakuru amwe avuga ko abenshi banze kwitabira itangazo ribajyana mu gisirikare none barimo guhigwa bukware ngo bakijyanwe mo ku ngufu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa