skol
fortebet

FARDC n’Ingabo z’u Burundi batangiye imyiteguro yo kugaba ibitero karahabutaka kuri M23

Yanditswe: Wednesday 12, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 watangaje ko wamenye amakuru y’uko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iz’u Burundi ziri mu myiteguro yo kuwugabaho ibitero bikomeye.

Sponsored Ad

Wabitangaje biciye mu itangazo wasohoye ku wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2024.

M23 yatangaje ibi, mu gihe hari amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi na RDC zikomeje kongera abasirikare benshi mu mujyi wa Bukavu; ibyo uriya mutwe uvuga ko biwuteye impungenge nyinshi.

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko “AFC/M23 inatewe impungenge no kuba FARDC n’abafatanyabikorwa bayo b’ingabo z’u Burundi bakomeje kongera ingabo, ku buryo hatagize igikorwa bishobora kongera imirwano ku mirongo yose y’urugamba.”

Yakomeje agira ati: “Twahawe amakuru yizewe y’uko FARDC n’Ingabo z’u Burundi bari kongera ingabo mu rwego rwo kugaba ibitero mu duce dutuwe cyane twabohowe twa Nyabibwe na Kalehe.”

M23 yatanze umuburo w’uko ibitero FARDC n’Ingabo z’u Burundi bateganya kuyigabaho bishobora gutuma hongera kubaho imirwano ikomeye cyane, bijyanye no kuba M23 izahatirirwa kubisubiza.

Uyu mutwe kandi uvuga ko kuba Leta ya RDC ikomeje gutsimbarara ku ngufu za gisirikare bizatuma ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC gikomeza kurushaho gukomera; usaba u Burundi n’ibihugu bya SADC kuvana ingabo zabyo ku butaka bwa kiriya gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa