skol
fortebet

Gen Muhoozi yambuwe inshingano yari asigaranye mu gisirikare cya Uganda

Yanditswe: Wednesday 12, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Gen Muhoozi Kainerugaba yambuwe inshingano zo kuyobora Ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo kurwanya abarwanyi b’Umutwe w’iterabwoba wa ADF mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Lt General Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 48 y’amavuko wambitswe ipeti rya General, yari asanzwe ari Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, icyakora uyu mwanya yawukuweho ku wa 04 Ukwakira 2022.
Mu minsi ishize ni bwo Gen Kainerugaba yanditse ubutumwa bwinshi ku rubuga rwe rwa (...)

Sponsored Ad

Gen Muhoozi Kainerugaba yambuwe inshingano zo kuyobora Ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo kurwanya abarwanyi b’Umutwe w’iterabwoba wa ADF mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Lt General Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 48 y’amavuko wambitswe ipeti rya General, yari asanzwe ari Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, icyakora uyu mwanya yawukuweho ku wa 04 Ukwakira 2022.

Mu minsi ishize ni bwo Gen Kainerugaba yanditse ubutumwa bwinshi ku rubuga rwe rwa Twitter, bwababaje cyane abanya Kenya yashotoye.

Bumwe muri ubwo butumwa, yavuze ko we n’abasirikare be byabatwara ibyumweru bibiri gusa mu gufata umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

Ubundi butumwa yavuze ko yababajwe n’uwahoze ari Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta kuba yaratanze ubutegetsi, mu gihe byari byoroshe gutsinda andi matora.

Ibyo byatumye se ariwe Perezida Museveni asaba imbabazi iki gihugu ati “Ndasaba abavandimwe bacu bo muri Kenya kutubabarira ku butumwa bwoherejwe na General Muhoozi, wahoze ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka hano, ku bijyanye n’amatora muri iki gihugu gikomeye. Ntabwo byemewe ku bakozi ba leta, baba abasivili cyangwa abasirikare, kuvuga cyangwa kwivanga mu buryo ubwo aribwo bwose, mu bibazo by’imbere mu gihugu cy’abavandimwe.”

Muri iryo tangazo rye ryo ku wa gatatu, Museveni yasobanuye ko yongereye ipeti Gen Kainerugaba kubera ibintu byinshi byiza yakoze n’ibyo akomeje gukora.

Kugeza ubu nta zindi nshingano Gen Muhoozi arahabwa mu Gisirikare cya Uganda uretse kuba Umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu by’umutekano n’ibikorwa bikenewemo ingabo zibarizwa mu mutwe udasanzwe, ‘Special Operations Forces’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa