skol
fortebet

I Kaziba, Ingabo z’Uburundi zahahuriye n’uruva gusenya

Yanditswe: Tuesday 11, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 10 Werurwe wigaruriye agace ka Kaziba ko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kukirukanamo ingabo z’u Burundi barwanaga mu mirwano ikomeye.

Sponsored Ad

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere ni bwo M23 yinjiye i Kaziba.

Kaziba ni chefferie muri ebyiri zigize Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’iya Ngweshi.

M23 yafashe kariya gace nyuma y’imirwano ikomeye yiriwe iyisakiranya n’ingabo z’u Burundi zarimo zifashwa n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR na Wazalendo.

Amakuru avuga ko muri iyo mirwano ingabo z’u Burundi zari zifite ibirindiro bine muri Kaziba birimo n’icyitwa Cibanda, ariko ibi birindiro byose zikaba zabitaye mbere yo kwigarurirwa na M23.

Ifatwa rya Kaziba risobanuye ko uriya mutwe ugenzura Teritwari ya Walungu yose, kuko ikindi gice cya Ngweshi harimo na centre y’iyi teritware wabyigaruriye mu byumweru bibiri bishize.

Amakuru avuga ko nyuma yo gukubitwa, Ingabo z’u Burundi zahise zihunga zigana mu bice bya Uvira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa