skol
fortebet

I New York: Abantu 8 bishwe mu gitero cy’iterabwoba-AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017 Igipolisi mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika kiravuga ko hari umuntu cyataye muri yombi igihe cyari gitabajwe n’abantu bumvaga amasasu mu gace ka Lower Manhattan.
Ibitangazamakuru byo muri Amerika biravuga ko abantu byibura umunani bishwe igihe umushoferi w’imodoka yo mu bwoko bwa van yayinyuzaga mu nzira y’amagare.
Abandi benshi ngo bakomeretse nk’uko BBC ibivuga.
Igipolisi kiravuga ko ibi kibifata nk’igitero (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017 Igipolisi mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika kiravuga ko hari umuntu cyataye muri yombi igihe cyari gitabajwe n’abantu bumvaga amasasu mu gace ka Lower Manhattan.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika biravuga ko abantu byibura umunani bishwe igihe umushoferi w’imodoka yo mu bwoko bwa van yayinyuzaga mu nzira y’amagare.

Abandi benshi ngo bakomeretse nk’uko BBC ibivuga.

Igipolisi kiravuga ko ibi kibifata nk’igitero cy’iterabwoba.

Igipolisi kiravuga kandi ko uyu mugabo yatwaye iyo modoka ahantu harehare mu nzira y’amagare iri mu gace ka lower Manhattan hafi ya World Trade Center mbere yo kuraswa n’abashinzwe umutekano.

Ni mu gihe Ikinyamakuru The New York Times cyanditse ko iyo kamyo yanagonze Bus itwara abanyeshuli ku ishuri.

Ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Argentina yavuze ko abaturage be bari mu bapfiriye mu gitero cy’iterabwoba cyabereye I New York ariko ntiyatanze imyirondoro yabo.

Ushinzwe ububanyi n’amahanga w’u Bubiigi, Didier Reynders yavuze ko umubirigi umwe ari mu baguye muri icyo gitero.

Umukuru w’umujyi wa New York, Bill de Blasio yatangaje ko ari igitero cy’iterabwoba kuko uwabikoze yabikoreye abaturage bari bafite umutekano.

Igiporisi cyatangaje ko uwo mugabo yavugije induru avuga "Allahu Akbar,’’ mu rurimi rw’icyarabu bivuga ngo “Imana ni nkuru” igihe yasohokaga muri iyo kamyo nyuma yo gukora icyo gitero.

Abayobozi mu giporisi babwiye itangazamakuru ko uwo yabikoze ari umugabo w’imyaka 29 y’amavuko, akaba umwimukira ufite amamoko muri Uzbekistan, azwi ku izina rya Sayfullo Saipov, yinjiye muri Amerika mu mwaka w’2010.

Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko atazemerera umutwe wa Kisilamu kwinjiria muri Amerika.
REBA AMAFOTO:

Abakomeretse mu gitero cy’i New York

Uyu niwe ukekwaho gukora icyo gitero


Ubutabazi bw’ibanze bwatanzwe





Imodoka bazisatse




Yagonze n’abatwaye amagare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa