skol
fortebet

Ibiganiro by’abayobozi b’Uburusiya na Ukraine byatangiye kuzamo gushyira mu gaciro/Abategetsi b’i Burayi ba mbere basuye Zelensky i Kyiv

Yanditswe: Wednesday 16, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi wa 21 w’intambara muri Ukraine imijyi itandukanye yaramutse ivuza intabaza ngo abantu bajye mu bwihisho kuko ingabo z’Uburusiya zari zigiye kungera kubasukaho ibisasu.
Ibi bimaze kuba akamenyero ku mijyi itandukanye ko baraswaho mu gitondo kare kare n’indege hamwe n’imbunda zirasa imizinga zirasirwa kure.
Intabaza zumvikanye mu mijyi ya Kyiv, Lviv, Ivano-Frankivsk, Odesa, Dnipro nk’uko abanyamakuru baho, hamwe n’aba BBC bari muri iki gihugu babivuga.
Zakurikiwe n’ibisasu byahise (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi wa 21 w’intambara muri Ukraine imijyi itandukanye yaramutse ivuza intabaza ngo abantu bajye mu bwihisho kuko ingabo z’Uburusiya zari zigiye kungera kubasukaho ibisasu.

Ibi bimaze kuba akamenyero ku mijyi itandukanye ko baraswaho mu gitondo kare kare n’indege hamwe n’imbunda zirasa imizinga zirasirwa kure.

Intabaza zumvikanye mu mijyi ya Kyiv, Lviv, Ivano-Frankivsk, Odesa, Dnipro nk’uko abanyamakuru baho, hamwe n’aba BBC bari muri iki gihugu babivuga.

Zakurikiwe n’ibisasu byahise biraswa hamwe na hamwe muri iyi mijyi.

Antony Blinken: ’Ukraine izagumaho Putin atariho’

Mu kiganiro kuri CNN kuwa kabiri, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika Antony Blinken yavuze ko Ukraine yisanzuye izabaho igihe kinini kurusha perezida w’Uburusiya.

Yagize ati: "Icya mbere na mbere, hazakomeza kubaho Ukraine, nk’igihugu cyigenga mu gihe kinini cyane kurusha igihe Vladimir Putin azabaho."

Yongeraho ati: "Mu buryo bumwe cyangwa ubundi, Ukraine izaba ihari ariko Putin atariho."

Abategetsi mu burengerazuba bashinja Putin ku giti cye kuba ari we wagambiriye kandi agashoza iyi ntambara kuri Ukraine.

Putin we yavuze impamvu zitandukanye, zirimo guhindura Ukraine igihugu kidafite aho kibogamiye, zatumye batera iki gihugu.

’Ntabwo muri mwenyine’ - Abategetsi b’i Burayi basuye Zelensky

Kuwa kabiri, minisitiri w’intebe wa Pologne, uwa Slovenia n’uwa Czech Republic bafashe gariyamoshi bajya i Kyiv aho bahuye na perezida Volodymyr Zelensky.

Minisitiri w’intebe Janez Jansa wa Slovenia yabwiye abaturage ba Ukraine ati: "Ntabwo muri mwenyine. Intambara yanyu ni iyacu kandi hamwe tuzatsinda."

Mugenzi we wa Czech ati: "Murimo kurwanira ubuzima bwanyu, ubwisanzure bwanyu. Ariko tuzi ko muri no kurwanira ubuzima bwacu n’ubwisanzure bwacu."

Yongeraho ati: "Twemera ubutwari bwanyu kandi tuzakomeza kubaha ubufasha n’inkunga. Uburayi buri kumwe n’abaturage ba Ukraine."

Uru ruzinduko ni urwa mbere rw’umutegetsi uw’ariwe wese wo mu yandi mahanga wasuye Ukraine muri iyi ntambara.

Abanya-Ukraine bamwe banenga ibihugu by’iburengerazuba kuba bitaratabaye mu buryo bweruye ngo byinjire mu ntambara.

Zelensky: Ibiganiro ’birimo kurushaho gushyira mu gaciro’

Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ibiganiro byo gushaka amahoro n’Uburusiya byatangiye kumvikanamo "gushyira mu gaciro, ariko haracyakenewe igihe" ngo bitange umusaruro.

Muri video ye iheruka yatangaje, Zelensky yavuze ko gutsinda Uburusiya byasaba gufatanya kw’abanya-Ukraine bose, harimo n’abarimo gukora ibiganiro hifashishijwe Zoom.

Uburusiya burasaba Ukraine kuva ku cyifuzo cyayo cyo kwinjira muri OTAN/NATO, no kwemera byeruye ko uduce twayo twa Donetsk, Luhansk ari repubulika zigenga na Crimea iy’Uburusiya.

Ibiganiro biteganyijwe gukomeza kuri uyu wa gatatu.

Ejo kuwa kabiri, Zelensky yumvikanye asa n’uwemeza ko Ukraine ishobora kwemera kureka kujya muri NATO.

Mykhailo Podolyak intumwa ya Ukraine muri ibi biganiro yo yavuze ko hakiri "ibintu by’ibanze batumvikanaho" mu biganiro, ariko ko "hakiri umwanya wo kumvikana".

Biden yaba agiye koherereza Ukraine indi nkunga ya gisirikare

Perezida Joe Biden biteganyijwe ko none kuwa gatatu atangaza andi miliyari $1 nk’inkunga ya Amerika kuri Ukraine, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Wall Street Journal.

Ayo azajya mu bikoresho bya gisirikare birimo intwaro zirasa indege, nk’uko WSJ ibivuga. Iyo nkunga ni igice cya miliyari $14 inteko ya Amerika yemeje mu cyumweru gishize nk’inkunga kuri Ukraine.

Kuva mu 2014, Amerika yahaye Ukraine inkunga ya gisirikare irenga miliyari $2.5. Inkunga y’ibikoresho bya gisirikare iheruka koherezwa yagiye tariki 26 Gashyantare(2) ifite agaciro ka miliyoni $350.

Mu biganiro byabaye kuwa mbere Ubushinwa bwasabye Amerika kwirinda gufasha Ukraine muri iyi ntambara, hari nyuma y’amakuru y’uko Ubushinwa nabwo bwaba bugiye gufasha Uburusiya.

Kyiv iri kuraswaho mu gihe yinjiye mu mukwabu w’amasaha 35

Umurwa mukuru Kyiv waraye utangiye umukwabu w’amasaha 35, mu gihe igice cy’iburengerazuba bwawo cyariho kiraswaho ibisasu n’abarusiya.

Ibisasu muri uyu mujyi byumvikanaga no mu gihe ba minisitiri b’intebe ba Pologne, Czech Republic na Slovenia bariho baganira na Perezida Zelensky.

Imbunda zirasa imizinga n’indege z’intambara byakomeje kurasa imijyi itandukanye muri Ukraine kuwa kabiri nimugoroba.

Uburusiya butangaza kandi ko bwafashe umujyi wa Kherson uri mu majyepfo.

Impunzi zirenga miliyoni 3 ubu zimaze guhunga - UN

Umubare w’impunzi zahunze Ukraine kuva intambara itangiye ubu ugeze kuri 3,000,381 nk’uko bivugwa n’ishami rya ONU rishinzwe impunzi, UNHCR.

Muri abo harimo miliyoni 1.8 bahungiye muri Pologne, n’abarenga 300,000 bari kujya mu bihugu bindi mu burengerazuba bw’Uburayi.

Iminsi 21 muri iyi ntambara, UN ivuga ko abaturage b’abasivile bamaze kwicwa ari 691 naho abakomeretse ari 1,143.

Cameraman n’umunyamakuru bishwe i Kyiv

Cameraman n’umunyamakuru ba Fox News bapfuye ubwo igisasu cyaraswaga ku modoka barimo mu murwa mukuru Kyiv, nk’uko iyi televiziyo yo muri Amerika yabitangaje.

Umukuru wa Fox News Suzanne Scott yavuze ko urupfu rwa Pierre Zakrzewski, w’imyaka 55, na Oleksandra Kuvshinova w’imyaka 24, ari "uruca ntege".

Mugenzi wabo Benjamin Hall w’imyaka 39 bari kumwe yakomeretse ajyanwa mu bitaro.

Iraswa ryabo ryakuriye urupfu rw’umunyamakuru w’umunyamerika Brent Renaud, warashwe ku cyumweru mu mujyi wa Irpin muri Ukraine.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa