skol

Ibihugu bya EU byashinje u Burusiya gukomeza gukoresha intwaro z’ubumara muri Ukraine

Yanditswe: Saturday 05, Jul 2025

featured-image

Inzego z’ubutasi zo mu Buholandi n’u Budage zatangaje ko zimaze gukusanya ibimenyetso bitandukanye byerekana ko u Burusiya bukomeje gukoresha intwaro z’ubumara muri Ukraine.

Izi nzego zagaragaje ko u Burusiya bukoresha amayeri yo kohereza izi ntwaro bwifashishije indege zitagira abapilote bakazohereza ahantu abasirikare ba Ukraine bihishe aho kubera gaz nyinshi iba irimo ituma bava aho bihishe bikarangira bahise baraswa.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ingabo w’u Buholandi, Ruben Brekelmans, mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, Reuters.

Yagize ati “Dushingiye ku makuru dufite icyo twakwemeza ni uko u Burusiya bukomeje gukoresha cyane izi ntwaro z’ubumara kandi rwose biteye impugenge kubera ko hagiye gushira imyaka myinshi turebera iki gihugu kizikoresha tukabifata nk’ibintu bisanzwe, akaba ariyo mpamvu ntacyo gikomeje kuzikoresha cyane.”

Ubuyobozi bushinzwe ubutasi mu Budage nabwo bwemereye iki kinyamakuru cyo mu Burusiya buri gukoresha izi ntwaro zitemewe n’amategeko mu ntambara bahanganyemo na Ukraine.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gushinja u Burusiya gukoresha izi ntwaro z’ubumara zitwa ‘chloropicin’ muri Gicurasi 2024.

Ubundi izi ntwaro z’ubumara zatangiye gukoreshwa bwa mbere mu ntambara y’Isi ya mbere n’igihugu cy’u Budage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa