skol
fortebet

ICC yashyize hanze inyandiko zita muri yombi Perezida Putin bishimisha US

Yanditswe: Saturday 18, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruherereye i Lahe mu Buhorandi, ICC rwatanze impapuro zo guta muri yombi Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kubera ibyaha by’intambara ruvuga ko byakorewe muri Ukraine.
Uru rukiko rumushinja ibyaha byo mu ntambara cyane cyane ku byo ruvuga byo kujyana mu Burusiya abana b’abanya-Ukraine binyuranyije n’amategeko.
Ruvuga ko ibi byaha byakorewe muri Ukraine kuva ku wa 24 Gashyantare 2022 igihe Uburusiya bwatangizaga intambara.
Moscow irahakana ibi birego (...)

Moscow irahakana ibi birego ikavuga ko ibi birego ari “amahano”.

Uyu mwanzuro nta cyizere ko uzashyirwa mu bikorwa - CPI/ICC nta bushobozi ifite bwo gufunga abashinjwa ibyaha, kandi ikaba ikorera mu bihugu by’inshuti gusa – Uburusiya nabwo bukaba butari muri urwo rukiko.

Hagati aho, ushobora kugira ingaruka kuri uyu mukuru w’igihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi, nko kutamworohereza mu ngendo zo hanze.

Mu itangazo, CPI ivuga ko ifite ibimenyetso nyabyo byerekana ko Putin yakoze ibyaha we wenyine ubwe, hamwe n’ibyo yakoranye n’abandi.

Ivuga kandi ko yananiwe no gukoresha ububasha bwe nk’umukuru w’igihugu kugira ngo ahagarike itwarwa ry’aba bana.

Abajijwe ib’iyi ngingo ya CPI, Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize ati ”yego, ndibaza ko ifite ishingiro”. Avuga ko Amerika atari umurwanashayaka wa CPI, “ariko ndibaza ko yakoze ikintu gikomeye cyane. Putin “yakoze koko ibyaha byo mu ntambara”.

Maria Lvova-Belova ushinzwe uburenganzira bw’abana mu Burusiya na we arashakishwa na CPI kuri ibyo byaha nawe.

Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, Lvova-Belova yavuze ko bamwe mu bana bakuwe mu mujyi wa Mariupol "bavuze nabi [umukuru w’igihugu cy’Uburusiya], bavuga ibintu bibi kandi baririmba indirimbo y’igihugu cya Ukraine”.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa