skol
fortebet

Icyateye wa musirikare wa RDC kwinjira mu Rwanda arasa abapolisi cyamenyekanye

Yanditswe: Friday 17, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare wa RDC yiciwe ku mupaka w’u Rwanda w’ahazwi nka Petite Barrière i Rubavu n’abashinzwe umutekano bo mu Rwanda yaje arasaho ashaka guhorera umusirikare mugenzi we wiciwe ku rugamba FARDC yarwanaga na M23.
Amakuru avuga ko uyu musirikare yinjiye yitwaje imbunda ya AK-47, atangira kurasa amasasu menshi ku Bapolisi b’u Rwanda bari ku burinzi, mu kwirwanaho bamurasa isasu agwa hafi y’icyuma gitandukanya umupaka ku ruhande rw’u Rwanda.
Ikinyamakuru Actualite.cd cyo muri RDC kivuga ko (...)

Sponsored Ad

Umusirikare wa RDC yiciwe ku mupaka w’u Rwanda w’ahazwi nka Petite Barrière i Rubavu n’abashinzwe umutekano bo mu Rwanda yaje arasaho ashaka guhorera umusirikare mugenzi we wiciwe ku rugamba FARDC yarwanaga na M23.

Amakuru avuga ko uyu musirikare yinjiye yitwaje imbunda ya AK-47, atangira kurasa amasasu menshi ku Bapolisi b’u Rwanda bari ku burinzi, mu kwirwanaho bamurasa isasu agwa hafi y’icyuma gitandukanya umupaka ku ruhande rw’u Rwanda.

Ikinyamakuru Actualite.cd cyo muri RDC kivuga ko amakuru cyakiriye aturuka muri aka gace avuga ko uyu musirikare wa FARDC wari ku rugamba muri Rutshuru,yarakaye cyane nyuma y’urupfu rwa mugenzi we bari kumwe ku rugamba,niko guhita afata umwanzuro w’ubwiyahuzi aza kuri uyu mupaka w’u Rwanda kumuhorera.

Uwahaye amakuru iki kinyamakuru yavuze ko yarashe amasasu menshi muri zone neutre bigatuma byibura abantu batatu bapfa mu bagize inzego z’umutekano mu Rwanda mbere yo kuraswa n’umusirikare w’u Rwanda [nubwo ukuri ari umupolisi wamurashe]. Iki kinyamakuru cyakoze cyemeje ko urupfu rwe rutaramenyekana neza.

Iki kinyamakuru kivuga ko kugeza ubu, ibikorwa byose bifunze ahitwa mu Birere I Goma.

Amaduka,n’izindi nyubako z’ubucuruzi zarafunzwe. Abapangayi batinye ko hashobora kuba ibikorwa by’urugomo no gusahura.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa Gatatu ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Goma, habereye imyigaragambyo ikomeye y’Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cy’igihugu cyabo, FARDC.

Abigaragambya bageze n’aho bashaka kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ariko Polisi y’u Rwanda ibabuza kwinjira, gusa irabareka bakomeza kwigaragambiriza hakurya muri Congo. Bateraga amabuye mu Rwanda, gusa inzego z’umutekano z’u Rwanda ntizagira icyo zibatwara.

Guverinoma ya Congo ikomeje gushyira mu majwi u Rwanda irushinja ko ari rwo ruri inyuma y’umutwe wa M23, ndetse ko rwawufashije kwigarurira Umujyi wa Bunagana. Ni ibirego u Rwanda ruhakana, rukavuga ko nta sano n’imwe rufitanye n’uyu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa