skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Ingabo z’u Rwanda zasubije abaturage bo muri Palma mu byabo banabafasha gusekura ibigori

Yanditswe: Monday 09, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ibyishimo byari byose ku baturage bo mu gace ka Palma ko mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike batangiye gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’aho Ingabo z’u Rwanda zikabohoreye.
Ahitwa Mute ni ho hari imiryango irenga 10. Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda babasanze bari gusekura ibigori, barabafasha, barasabana ndetse icyizere cy’ubuzima kuri bo cyagarutse.
Ikindi kandi,ingabo z’u Rwanda na Polisi ku bufatanye n’ingabo za Mozambique, batangiye gufungura imihanda yari yarafunzwe muri ako gace. (...)

Sponsored Ad

Ibyishimo byari byose ku baturage bo mu gace ka Palma ko mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike batangiye gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’aho Ingabo z’u Rwanda zikabohoreye.

Ahitwa Mute ni ho hari imiryango irenga 10. Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda babasanze bari gusekura ibigori, barabafasha, barasabana ndetse icyizere cy’ubuzima kuri bo cyagarutse.

Ikindi kandi,ingabo z’u Rwanda na Polisi ku bufatanye n’ingabo za Mozambique, batangiye gufungura imihanda yari yarafunzwe muri ako gace.

Hashize ukwezi ingabo na Polisi by’u Rwanda batangiye ibikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba ikorera mu Ntara ya Cabo Delgado, zimaze kubohoza uduce twinshi twari mu maboko y’abo barwanyi, by’umwihariko agaheruka ni akitwa Mocímboa da Praia kafatwaga nk’icyicaro cyayo.

Utundi duce twafashwe ni akitwa Quelimane, Njama, Manilha, Mumu, Mangoma, 1st May, Mocímboa da Praia, Unidade. Hari kandi Ntotwe, Mbuje n’ahandi.

Agace kamwe kari kagoye muri uru rugamba, ni akitwa Awasse aho bivugwa ko Ingabo z’u Rwanda zaharwaniye igihe kinini.

Gen Maj Innocent Kabandana yatangarije IGIHE ko urugendo rwo gutabara muri Mozambique, rwatangiranye n’ubusabe bw’icyo gihugu no kubwemeza bigakurikirwa n’indi myiteguro mu bya gisirikare.

Ibikoresho byifashishwa byoherejwe binyuze ahitwa Nacala, abasirikare nabo ni ho banyuze. Aboherejwe kurwanira ahitwa Afungi bagiyeyo n’indege mu gihe abanyuze mu kindi cyerekezo ahitwa Mueda na Sagal bo bakoze urugendo rurerure n’imodoka.

Ati "Mu by’akazi byo ni ibisanzwe. Akazi ka gisirikare kabamo imvune nyinshi cyane cyane iyo ari ukurwana. N’ingendo ndende [ziravuna]. Kuva Nacala kugera aho abasirikare ba mbere baruhukiye, ni ibilometero 700, hamwe hatari n’imihanda myiza cyane. Abantu bagenda urwo rugendo, ubwarwo utaranatangira kurwana, ni rurerure."

Imitwe y’iterabwoba iri kurwanywa n’Ingabo ndetse na Polisi by’u Rwanda bafatanyije n’Igisirikare cya Mozambique, yatangiye gukaza umurego mu 2017, mbere habagaho udutero duto nk’aho wasangaga abo barwanyi bateye ibiro bya Polisi, bakica abapolisi babakase imitwe.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa