skol
fortebet

Igisirikare cy’uburundi kirashinjwa kuba muri DR Congo rwihishwa

Yanditswe: Friday 29, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi IDHB (Initiative pour les Droits de l’Homme au Burundi) rirashinja iki gihugu kohereza abasirikare bacyo n’imbonerakure muri Republika ya Demokrasi ya Congo, RDC kurwanya RED-TABARA rwihishwa.

Sponsored Ad

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi IDHB (Initiative pour les Droits de l’Homme au Burundi) rirashinja iki gihugu kohereza abasirikare bacyo n’imbonerakure muri Republika ya Demokrasi ya Congo, RDC kurwanya RED-TABARA rwihishwa.

Mu cyegerenyo uyu muryango wasohoye wise "Igikorwa cyo kwiyoberanya, ubutumwa bw’Uburundi mw’ibanga muri Congo" kivuga ko abo basirikare n’imbonerakure bikoranyiriza mu makambi atatu ya gisirikare mbere yo koherezwa muri RD Congo n’ijoro.

Umuryango IDHB uvuga ko ibyo bikorwa byaba bifite inkomoko ku ngendo z’abakuru b’ibyo bihugu bibiri, Uburundi na RD Congo, bagiranye, aho hashyizwe umukono ku masezerano yo gufashanya muby’ umutekano ariko ntihasobanurwa neza uburyo bizakorwamo.

Mu rugendo Perezida Evariste Ndayishimiye yagize muri RD Congo mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize, yavuze ko baganiriye na mugenzi we Felix Tshisekedi uburyo harandurwa imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa RD Congo.

Ubwo yazaga kumugenderera nka kurya ifuni ibagara ubucuti ari akarenge, mu kwezi wa gatanu mu 2022, Tshisekedi yagize ati:"Ni ngombwa ko hongerwa ingufu mu guhindura no mu bikorwa bya gisirikare n’umutekano ibihugu byombi bihuriyeho."

Iryo shyirahamwe rivuga ko ari muri urwo rwego abasirikare b’abarundi n’imbonerakure bagera kuri 700 bamaze koherezwa muri RD Congo kuva mu mpera z’umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa