Indege ya Indonesia yitirirwa Intare yakoze impanuka nyuma y’ iy’ umukire wa Liecester
Yanditswe: Monday 29, Oct 2018
Boeing 737 , Indege ya Kampani itwara abagenzi ya Indonesia yakoze impanuka itwaye abagenzi 189 mk’ uko byatangajwe n’ ubuyobozi bw’ iyi kampani Indonesian Lion Air.
Ibi bibaye nyuma y’ uko Kajugujugu itwara umunyemari wari uherutse kugira ikipe ya Liecester ejo yahiye ikimara guhaguruka kuri sitade kubera ikibazo cya moteri, uyu mukire yapfanye n’ abantu batanu.
Iyi ndege ya Boeing 737 yabuze itumanaho nyuma y’ igihe gito ihagurutse Jakarta yerekeza Pangkal Pinang imijyi yombi yo muri Indonesia. Iyi ndege yongeye kuza kubona itumanaho bimenyekana ko yakoze impanuka.
Umuvugizi w’ iyi kampani Yusuf Latif, yagize ati "Byemejwe ko yakoze impanuka"
Iyi kampani yatangaje ko bitaramenyekana niba hari abapfiriye muri iyi mpanuka gusa abatabazi n’ abashakashatsi barenga 100 berekeje aho iyi ndege yakoreye impanuka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *