skol
fortebet

Indege za Gisirikare z’Ubuhinde zagonganiye mu kirere

Yanditswe: Saturday 28, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Indege ebyiri z’igisirikarw cy’Ubuhinde zagonganiye mu kirere kuri uyu wa Gatandatu mu myitozo mu majyepfo y’umujyi wa Delhi nkuko Polisi yabitangarije AFP.
Izi ndege zagonganye zikimara guhaguruka ku birindiro bya Gwailor air base, hafi ibirometero 50 uvuye aho zari zihagurukiye.
Dharmender Gaur yabwiye AFP ati "Twabonye ibice bimwe by’indege,tunabona n’umupilote umwe wakomeretse mu mashyamba ya Pahadgarh.
Indi ndege ishobora kuba yaguye kure cyane kuko twohereje amakipe yo kuyishaka." (...)

Sponsored Ad

Indege ebyiri z’igisirikarw cy’Ubuhinde zagonganiye mu kirere kuri uyu wa Gatandatu mu myitozo mu majyepfo y’umujyi wa Delhi nkuko Polisi yabitangarije AFP.

Izi ndege zagonganye zikimara guhaguruka ku birindiro bya Gwailor air base, hafi ibirometero 50 uvuye aho zari zihagurukiye.

Dharmender Gaur yabwiye AFP ati "Twabonye ibice bimwe by’indege,tunabona n’umupilote umwe wakomeretse mu mashyamba ya Pahadgarh.

Indi ndege ishobora kuba yaguye kure cyane kuko twohereje amakipe yo kuyishaka."

Igisirikare kiri gusuzuma uko izi ndege zagonganye nkuko Hindustan Times ibitangaza.

Indege ya Su-30 yari irimo abapilote babiri mu gihe Mirage jet yarimo umwe nkuko amakuru abitangaza.

Amakuru avuga ko zagonganiye mu birometero 300 uvuye muri Delhi rwagati.

Ubuyobozi buvuga ko bwasabye abaturage gukorana na leta kugira ngo babone iyi ndege yaburiwe irengero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa