skol
fortebet

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambike zarokoye abantu basaga 100 bari barashimuswe n’ibyihebe

Yanditswe: Tuesday 24, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za Mozambique (FDS) hamwe niz’u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru zakijije abantu barenga 100 bari bajyanywe bunyago n’ibyihebe i Mbau, no mu karere ka Mocimboa da Praia, Cabo Delgado,nk’uko Rádio Moçambique ibitangaza.
Abarokowe biganjemo abasaza n’abana, bakuwe mu ishyamba ry’ibiro by’ubuyobozi bwa Mbau, nyuma y’igitero no kwigarurira kimwe mu birindiro by’abarwanyi b’iterabwoba.
Amakuru aturuka mu bakozi bakuru b’ingabo z’igihugu cya Mozambique avuga ko kuri ubu imbogamizi ihari ari ukubura (...)

Sponsored Ad

Ingabo za Mozambique (FDS) hamwe niz’u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru zakijije abantu barenga 100 bari bajyanywe bunyago n’ibyihebe i Mbau, no mu karere ka Mocimboa da Praia, Cabo Delgado,nk’uko Rádio Moçambique ibitangaza.

Abarokowe biganjemo abasaza n’abana, bakuwe mu ishyamba ry’ibiro by’ubuyobozi bwa Mbau, nyuma y’igitero no kwigarurira kimwe mu birindiro by’abarwanyi b’iterabwoba.

Amakuru aturuka mu bakozi bakuru b’ingabo z’igihugu cya Mozambique avuga ko kuri ubu imbogamizi ihari ari ukubura ibiribwa byo kugemurira abo baturage.Iyo raporo ikomeza ivuga ko kuri ubu hari akazi ko gukangurira abaturage gutunganya amazi, hagamijwe gukumira indwara z’impiswi.

Mu cyumweru gishize nibwo izi ngabo zombi zahuje imbaraga mu guhashya ibi byihebe byiyitirira Al Shabab byarashe inyeshyamba mu ishyamba rya Mbau.

Mu birometero nka bitanu utarinjira Mbau, ingabo z’u Rwanda zasakiranye n’umutwe w’ibyihebe biri hagati ya 80-100, bihatakariza abarwanyi 11.

Aba barwanyi bari barahungiye muri Mbau,ubwo bateshwaga icyicaro gikuru cyabo cya Mocimboa da Praia bakubiswe inshuro n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambike.

Mbau ni agace kari mu bilometero 45 uvuye Mocimboa da Praia. Ni ahantu hari amashyamba akomeye ameze nk’ayo muri Nyungwe. Byakunze kuvugwa ko izo nyeshyamba zihifashisha nk’aho zikorera imyitozo.

Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru nibwo igikorwa cyo gufata ako gace cyagezweho nyuma y’imirwano yari ihamaze iminsi. Yahereye mu bice bya Chinda n’ahandi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Rwivanga Ronald, yabwiye IGIHE ko nubwo Mbau yafashwe, ibikorwa byo kurwanya iyi mitwe bikomeje.

Ati “Twahafashe kandi twabakuye muri ako gace, ariko ntibivuze ko ibikorwa birangiye, birakomeje.”

Ibyumweru bisaga bibiri bishize byabaye iby’urugamba rukomeye kuri abo barwanyi dore ko aribwo batsimbuwe mu birindiro bikuru byabo mu gace ka Mocímboa da Praia.

Ni nyuma y’urugamba rukomeye rwagabwe, Ingabo z’u Rwanda zimwe zinyuze mu gace k’Amajyaruguru izindi mu Burengerazuba. Zimwe zari ziyobowe na Brig Gen Pascal Muhizi zaturutse ahitwa Palma mu gihe izindi ziyobowe na Lt Col James Kayiranga zaturutse ahitwa Awasse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa