skol
fortebet

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zabohoye ibice byose bya Cabo Delgado

Yanditswe: Thursday 09, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba yigabije Intara ya Cabo Delgado bikomeje gukorwa ku muvuduko udasanzwe. Ubu Ingabo z’u Rwanda ziri muri uru rugamba zifatanyije n’iza Mozambique, zamaze kwigarurira ibice byose byari mu maboko y’ibyo byihebe.

Sponsored Ad

Ni urugamba rukomeye rwatangiye muri Nyakanga 2021 ariko rukaza gufata indi ntera mu ntangiriro z’ukwezi gushize ubwo icyicaro gikuru cy’ibyo byihebe cyari ahitwa Mocimboa da Praia cyafatwaga.

Ibyo byihebe byahise bikwira imishwaro mu mashyamba y’ahitwa Mbau na Siri, aho ubu ibyo bice byose byamaze kubohorwa mu bitero birangajwe imbere n’Ingabo z’u Rwanda.

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yatangaje ko ubu Ingabo z’Igihugu cye zifatanyije n’iz’u Rwanda zamaze kwigarurira hafi y’ibice byose byari byarafashwe n’iyo mitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Siri, agace kabereyemo imirwano ikomeye

Ubwo Mocimboa da Praia yari imaze gufatwa, Ingabo z’u Rwanda zahise zikomeza urugamba mu bice bya Mbau. Ni agace kari mu bilometero 45 uvuye Mocimboa da Praia. Ni ahantu hari amashyamba akomeye ameze nk’ayo muri Nyungwe. Byakunze kuvugwa ko izo nyeshyamba zihifashisha nk’aho zikorera imyitozo.

Imirwano yatangiye mu cyumweru cya kabiri cya Kanama 2021 birangira ku wa 20 Kanama ako gace kigaruriwe n’u Rwanda. Icyo gihe byatangajwe ko hari imirambo 11 y’inyeshyamba yabonetse, indi irahungishwa aho bivugwa ko ibyo byihebe byagiye biyizirikaho bikayikurura.

Hari amakuru avuga ko mu igenzura ryakozwe nyuma y’aho, habonetse indi mirambo irenga 10 bivugwa ko umubare w’ibyihebe byishwe icyo gihe yari myinshi kurusha iyabonetse.

Mbau imaze gufatwa, urugamba rwakomereje ahitwa Siri, agace izo nyeshyamba zari zahungiyemo. Ni urugamba rwatangiye ku wa 31 Kanama rugera ku wa 5 Nzeli 2021.

Kimwe na Mbau, amakuru avuga ko mu mashyamba yo muri ako gace izo nyeshyamba zagiye zubaka indake zihishamo, ubundi zigahindura amayeri yo kurwana ku buryo zizamuka mu biti hejuru.

Byasabye ingabo zazirwanyaga guhindura amayeri, kugira ngo hato zitaza kugwa mu gico cyazo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga, mu kiganiro aherutse kugirana n’igitangazamakuru cya leta yo muri Afurika y’Epfo, SABC, yasobanuye ko kuba Ingabo z’u Rwanda nazo zaratangiye zirwana mu mashyamba ari kimwe mu byatumye uru rugamba rutazigora cyane.

Ati “Barwana mu buryo utapfa kubabona, ariko natwe twakoze muri ubwo buryo mbere, twari umutwe w’inyeshyamba mbere, rero byaratworoheye kumenyera imikorere yabo tubasha kubahashya.”

Icyo gihe yavuze ko hari ibyihebe byafashwe bugwate bikiri bizima gusa yirinda kuvuga amakuru byaba byaratanze ku nzego z’umutekano ubwo byabazwaga.

Haravugwa impfu za bamwe mu byihebe

Muri uru rugamba biragoye kumenya umubare w’inyeshyamba zimaze kwicwa, gusa hari amakuru avugwa ko mu bamaze gupfa harimo bamwe mu barwanyi bakuru b’ibyo byihebe.

Umwe mu bavugwa ko bishwe ni umuyobozi wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare by’ibyo byihebe. We ngo yapfuye azize ibikomere by’amasasu nyuma yo kumara iminsi myinshi arwaye.

Hari n’undi bivugwa ko yari mu barwanyi batatu bo hejuru muri uwo mutwe wiciwe ahitwa 1st May n’undi bivugwa ko yari umuntu wa kabiri ukomeye wiciwe ahitwa Awasse.

Ku rundi ruhande, amakuru IGIHE yahawe na bamwe mu bazi umuzi w’ibibazo byo muri Cabo Delgado, bavuga ko umuyobozi mukuru w’ibi byihebe ari umunyamahanga w’umuyoboke ukomeye w’idini ya Islam.

Kuva ubwo Ingabo z’u Rwanda zageraga muri Cabo Delgado, ngo ni umwe mu bahunze mbere na mbere anyuze muri Tanzania. Ubu bivugwa ko ashobora kuba yaragiye muri Aziya.

Umutwe w’iterabwoba urwanira muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado witwa “Ahlu Sunnah Wa-Jama” gusa imbere mu gihugu abaturage bawita “Al Shabaab”.

Bivugwa ko ujya gutangira, hari abantu baturutse mu mahanga [hatangwa urugero kuri Tanzania], bagatangira kujya baha abaturage amafaranga kugira ngo bikenure.

Muri uko kubaha amafaranga, ni na ko babigishaga ibijyanye n’idini ya Islam, intego ni uko intara ya Cabo Delgado yari guhinduka icyicaro gikuru cy’imitwe y’iterabwoba igendera ku matwara akaze y’idini ya Islam.

Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gutangaza umugabo witwa “Bonomade Machude Omar” uzwi nka “Abu Sulayfa Muhammad” na Ibn Omar nk’abayobozi b’uyu mutwe.

Bibarwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n’ibyo byihebe, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 700. Gusa Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Taliabo, aherutse kubwira IGIHE ko nubwo habarurwa abo n’abandi ntawe uzi aho baherereye.

Perezida Kagame aherutse gutangaza ko mu byihebe biri mu Ntara ya Cabo Delgado harimo n’abanyarwanda cyo kimwe n’abandi baturutse mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Ati “Bamwe muri ibyo byihebe, twabonye ko baturuka mu bice bitandukanye harimo n’u Rwanda. Twabonye ko harimo Abanyarwanda, hari Abanya-Uganda, Abanye-Congo, Abarundi, Abanya-Tanzania bose barahagarariwe. Muri kariya gace, ibyo byihebe bituruka mu bihugu bitandukanye.”

Intara ya Cabo Delgado ifite ubuso bungana na Kilometero kare 82.625, ukoze imibare wasanga iruta u Rwanda inshuro 3,1. Mu 2017 byabarwaga ko ituwe n’abaturage barenga miliyoni 2,3.

Ni yo yakabaye ikize mu ntara 11 zigize Mozambique kuko ifite umutungo kamere mwinshi wa gaz ari na byo byatumye Total Energies ihashora asaga miliyari 20 z’amadolari ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 50$ mu mushinga wiswe LNG, Liquefied Natural Gas.

Gusa ni yo ntara ikennye kurusha izindi, irimo abaturage ba mbarubukeye kandi niyo irimo umutekano muke kurusha izindi zose.

Kuri ubu, ibikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba muri iyi ntara biri gukorwa bijyanishwa no gusubiza abaturage mu buzima busanzwe. Gucyura impunzi byatangiye ku wa 28 Kanama 2021 mu nkambi ya Quitunda aho kugeza ubu hamaze gucyurwa abagera ku 1.245. Byahise bikomereza mu ya Patekuwa aho ku wa 1 Nzeri 2021 hacyuwe 1.205.

Ibikorwaremezo nabyo byatangiye gusanwa hirya no hino, amakuru avuga ko nk’imirongo y’itumanaho rya telefoni yakozwe Mocimboa da Praia, amashanyarazi akongera gushyirwa ku mihanda y’ahitwa Mueda.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa