skol
fortebet

Ingabo z’u Rwanda zafatanyije na Mozambike kugarura abantu 437 bari bahunze iwabo

Yanditswe: Sunday 14, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo, ku ya 13 Kanama 2022, Ubuyobozi bwa gisivili bwa Mozambike muri Mocimboa da Praia n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zakiriye ikindi cyiciro cy’abantu 437 bavanywe mu byabo mu nkambi ya Chitunda bari bahunze ingo zabo muri 2019 nyuma y’ibitero by’itsinda ry’ibyihebe.
Benshi mu baturage baho bahungiye mu nkambi ya IDP ya Chitunda, mu karere ka Palma mu gihe abandi batataniye ahantu hatandukanye muri iyo Ntara imwe.
ANICA Mvita umubyeyi w’abana 5 yagize ati: "Jye n’abana banjye, (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo, ku ya 13 Kanama 2022, Ubuyobozi bwa gisivili bwa Mozambike muri Mocimboa da Praia n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zakiriye ikindi cyiciro cy’abantu 437 bavanywe mu byabo mu nkambi ya Chitunda bari bahunze ingo zabo muri 2019 nyuma y’ibitero by’itsinda ry’ibyihebe.

Benshi mu baturage baho bahungiye mu nkambi ya IDP ya Chitunda, mu karere ka Palma mu gihe abandi batataniye ahantu hatandukanye muri iyo Ntara imwe.

ANICA Mvita umubyeyi w’abana 5 yagize ati: "Jye n’abana banjye, twabayeho mu bibazo,tubura ibintu bikenewe cyane mu buzima mu nkambi yA IDP ariko twizeYe ko ubuzima bugiye guhinduka".

Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi, Bwana Sumaila Mussa yashimangiye ko abategetsi ba Mozambike bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo bahe ibikenerwa by’ibanze abatahutse bashobore gutangira ubuzima bushya.

Abarenga 2,630 basubiye mu ngo zabo mu mujyi wa Mocimboa da Praia no mu nkengero zawo mu gihe abagera ku 3.000 batuye mu mudugudu wa Awasse kuva muri Kamena uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa