skol
fortebet

Ingabo z’uburundi zinjiye muri DRC mu buryo bweruye, zihabwa umukoro wo kurandura M23

Yanditswe: Tuesday 16, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo z’uburundi zinjiye muri DRC mu buryo bweruye, zihabwa umukoro wo kurandura M23

Sponsored Ad

Hari amakuru yari amaze iminsi ashinja ingabo z’uburundi kwigaba mu gihugu cya Congo mu buryo bw’ibanga, gusa Uburundi bukabihakana bwivuye inyuma buvuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Hadaciye kabiri, ubu noneho izi ngabo zinjiye muri iki gihugu mu buryo bweruye. Rdio Okapi yanditse ko ikigenza uburundi ari ukujya gushakisha imitwe yitwaje intwaro no kuyirwanya ngo bayirandure.

Andi amakuru avuga ko kwinjira kw’abarundi muri Kivu y’Amajyepfo biri mu mugambi w’ingabo z’akarere ka afurika y’uburasirazuba wemerejwe muri Kenya Nairobi. Aho baje guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yazengereje uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Ibitangazamakuru bya Leta muri DR Congo byanditse ko abarundi bafite inshingano zo gufasha FARDC gushakisha no kurandura abiswe ibyihebe byo mu mutwe wa M23 mu ntara eshatu zo mu burasirazuba bwa kongo arizo: Ituri, Sud-Kivu na Nord-Kivu

Général Ramazani Fundi, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri sud-kivu yasabye abaturage kwitonda no gukorana neza n’ingabo z’abarundi zije kubafasha kurwanya umwanzi, aho zizagendera ku mabwiriza y’igisirikare cya Congo FARDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa