skol

Ingabo za Mozambique n’iz’u Rwanda zakuye inyeshyamba mu birindiro bya Awasse

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 July 2021

Ingabo za Mozambique zifatanyije n’iz’u Rwanda zavanye inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam mu birindiro byazo bya Awasse nyuma y’imirwano ikomeye ku cyumweru no kuwa mbere.

Awasse ni agace kafashaga izi nyeshyamba nk’urukuta rukingira umujyi zigaruriye wa Mocimboa da Praia, nk’uko umunyamakuru Jose Tembe wa BBC muri Mozambique abivuga.

Imigumuko y’inyeshyamba imaze imyaka ine muri Cabo Delgado yatumye abagera ku bihumbi 3,000 bicwa benshi baciwe imitwe, n’abagera ku 800,000 bahunze ibyabo.

Ikinyamakuru Mediafax, kivuga ko igitero cyo gufata Awasse cyagabwe ku cyumweru kigakomeza kuwa mbere hagapfa benshi mu mirwano, ahanini ku ruhande rw’inyeshyamba.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana imirambo y’abo bivugwa ko ari abaterabwoba bishwe n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique muri iyo mirwano.

Kuba Awasse yafashwe bivuze ko gufata umujyi wo ku cyambu wa Mocimboa da Praia - uri mu maboko y’abo barwanyi kuva mu kwa munani 2020, nabyo biri hafi.

Mu ijambo yavuze ku cyumweru ku buryo iterabwoba ryifashe mu ntara ya Cabo Delgado, Perezida Filipe Nyusi yakomoje ku gitero cyo kwisubiza ibirindiro bya Awasse.

Hagati aho, imodoka za gisirikare zikomeje kuboneka ziva ku mujyi uri ku cyambu wa Nacala mu ntara ya Nampula, zigana mu majyaruguru muri Cabo Delgado.

Amakuru avuga kandi ko abasirikare 100 b’u Rwanda boherejwe gutabara ku biro by’ubutegetsi by’ahitwa Chai mu karere ka Macomia ka Cabo Delgado, aho bivuga ko inyeshyamba zateye.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Colombia: Umucuruzi w’ibiyobyabwenge wa mbere washakishwaga cyane...

Umucuruzi w’ibiyobyabwenge washakishwaga cyane muri Colombia wari unakuriye...
24 October 2021 0

Misile ya Koreya ya ruguru yatumye UN ikora inama y’igitaraganya

Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi yateranye byihutirwa...
21 October 2021 0

RDC:Minisitiri yatumijwe n’abadepite ngo asobanure uko ingabo z’u Rwanda...

Inteko ishingamategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatumije...
21 October 2021 0

Burundi: Mu minsi 3 gusa habonetse imirambo 14 muri Komini 2...

Hagati ya tariki ya 14 na 17 Ukwakira honyine, byibuze imirambo 14...
20 October 2021 0

Leta ya Nijeriya yigambye ibitero byahitanye inyeshamba 24

Igisirikare cya Nijeriya kiravuga ko kiciye inyeshyamba za kiyisilamu 24 mu...
19 October 2021 0

Uganda yamuritse igifaru cy’intambara yikoreye [AMAFOTO]

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda Liyetona Jenerali Muhoozi...
19 October 2021 0