Ingabo ziri ku rugamba ’zahawe uburyo’ – Guverineri wa Kivu y’Epfo nyuma yo guhura na Tshisekedi
Yanditswe: Thursday 13, Mar 2025

Ingabo za leta ziri ku rugamba n’umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu y’Epfo "zahawe uburyo", nk’uko bitaganzwa n’ibiro bya perezida wa DR Congo bisubiramo guverineri w’iyo ntara nyuma yo kubonana na Perezida Félix Tshisekedi.
Kuri uyu wa gatatu byari ku nshuro ya kabiri mu byumweru bibiri Guverineri Jean-Jacques Purusi Sadiki yakirwa i Kinshasa mu biro bya perezida wa DR Congo.
Intara ayoboye umurwa mukuru wayo – Bukavu - n’ibice bimwe byayo biragenzurwa n’inyeshyamba za M23, leta ya Kinshasa, ONU, n’ibihugu bimwe by’iburengerazuba bivuga ko zifashwa na M23, ibyo M23 n’u Rwanda bakomeje guhakana.
Ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko Guverineri Purusi yabwiye Perezida Tshisekedi uko ikibazo cy’umutekano cyifashe mu ntara ategeka.
Mu byumweru bibiri bishize ubwo yakirwaga i Kinshasa, Guverineri Purusi yatangaje ko akorera mu mujyi wa Uvira – aho yahungiye avuye i Bukavu, kandi ko Perezida Tshisekedi yamutegetse gukomeza gutegekera muri uyu mujyi.
Nyuma yo kubonana na perezida ejo ku wa gatatu, Guverineri Purusi yavuze ko Perezida Tshisekedi ashyize "umuhate" mu kugira ngo iyo ntara "isubirane ubusugire bwayo" kandi ko ingabo ubu zifite uburyo zikeneye, nk’uko ibiro bya perezida bibitangaza.
Asubirwamo agira ati: "Uburyo bukenewe n’ingabo zacu zirimo kurwana bwaratanzwe."
Hagati aho mu ntangiriro z’uku kwezi AFC/M23 yashyizeho Emmanuel Rwihimba Birato nka Guverineri w’intara ya Kivu y’Epfo n’abamwungirije babiri.
Umutwe wa M23 ugenzura ibice bitandukanye muri teritwari za Kalehe, Kabare, Walungu, Uvira na Mwenga.
Mu gihe uruhande rwa leta na rwo rugenzura ibindi bice muri teritwari za Uvira – n’umujyi wa Uvira, Mwenga, Fizi, na Shabunda.
Imirwano mu misozi ya Itombwe na Rurambo
Guverineri Purusi yagiye i Kinshasa mu gihe muri iki cyumweru havuzwe imirwano ikomeye muri teritwari za Walungu na Mwenga.
Ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko nyuma y’imirwano ikomeye ku wa mbere no ku wa kabiri, M23 yigaruriye ibice birimo Kaziba muri Walungu, n’imidugudu itandukanye mu misozi ya Itombwe na Rurambo muri teritwari ya Mwenga.
Hagati mu kwezi gushize, nyuma yo gufata umujyi muto wa Kamanyola uri mu majyaruguru ya teritwari ya Uvira, umutwe wa M23 ntiwakomeje iyo nzira y’ikibaya cya Rusizi ngo werekeze mu mujyi wa Uvira – wa kabiri w’iyi ntara.
Tariki 27 z’ukwezi gushize, ubwo yari mu nama n’abaturage i Bukavu, Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yatangaje ko "mu minsi micye" bazafata umujyi wa Uvira cyangwa uwa Kamituga – umujyi muto uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri teritwari ya Mwenga.
Imirwano yakurikiyeho mu byumweru bicye bishize yavuzwe ku nzira igana iburengerazuba muri ’chefferie’ ya Kaziba muri teritwari ya Walungu, na vuba aha mu misozi ya Itombwe na Rurambo muri teritwari ya Mwenga.
Amasoko atandukanye y’amakuru yemeza ko imirwano yo muri iki cyumweru muri ibyo bice yatumye abaturage babarirwa mu bihumbi bava mu byabo bagahunga.
Icyizere cyo guhagarara kw’imirwano ubu gihanzwe ibiganiro bishobora guhuza umutwe wa M23 n’uruhande rwa leta ya Kinshasa, Angola ivuga ko bizatangira mu cyumweru gitaha.
Tina Salama, umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko leta yakiriye ubutumire bwa Angola ariko itemeje niba izitabira.
M23, mu matangazo yayo ya mbere yakomeje gusaba no kwerekana ko yifuza ibiganiro na leta ya Kinshasa ivuga ko ari yo nzira yo gukemura aya makimbirane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *