Inkongi y’umuriro yibasiye Amerika no kuzima bikanga imaze guhitanana 24
Yanditswe: Monday 13, Jan 2025

Nibura abantu 24 nibo bamaze gupfira mu nkongi yibasiye ibice bitandukanye bya Leta ya California by’umwihariko mu duce twa Los Angeles n’ahandi.
Umuriro ukomeje kwibasira umujyi wa kabiri munini muri Amerika, ubu ugeze ku munsi wa Gatandatu. Ibice byinshi byabaye amatongo, biragoye gutekereza ko ahahiye hari hatuye abantu.
Iyi nkongi yatumye imiryango ibihumbi iva mu byayo, isigara idafite aho gukinga umusaya.
Iyi nkongi yongerewe ubukana n’umuyaga mwinshi wibasiye iki gihugu, aho muri ibi bice ubarirwa ku muvuduko wa kilometero 110 ku isaha.
Nubwo abantu 24 aribo bimaze kuvugwa ko bapfuye, hari ubwoba ko uyu mubare ushobora kuba urenze kuko hari ababuriwe irengero bataraboneka. Ibikorwa byo gushakisha ababa barahitanywe n’iyi nkongi birarimbanyije.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *