skol

Intambara muri DR Congo: Perezida w’Ubumwe bw’Uburayi yizeye ibiganiro by’i Dar es Salaam

Yanditswe: Thursday 06, Feb 2025

featured-image

Perezida w’inama nkuru y’Ubumwe bw’Uburayi yavuze ko yizeye ko mu nama igiye kubera i Dar es Salaam hazaba ibiganiro byubaka kandi ko "igisubizo kirambye ku mahoro mu karere kigomba kuboneka"

António Costa yavuze ibi ubwo yatangazaga ko ku wa gatatu yagiranye ibiganiro kuri telephone na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo.

Ibiganiro by’i Dar es Salaam bizatangira ejo ku wa gatanu haba inama yo ku rwego rwa ba minisitiri, ku wa gatandatu habe inama y’abakuru b’ibihugu.

Ku wa mbere w’iki cyumweru Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko abategetsi barimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Kaguta Museveni wa Uganda, Samia Suluhu wa Tanzania, Hassan Mohamud wa Somalia, kongera na Tshisekedi na Kagame bazitabira iyi nama.

António Costa avuga ko yabwiye aba bategetsi b’u Rwanda na DR Congo ko atewe impungenge n’uko ibintu byifashe mu burasirazuba bwa Congo, gusa ko yizeye ibiganiro by’iyo nama yitwa ko izahuza abategetsi b’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’iby’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo (SADC).

Ibiro bya perezida w’u Rwanda byavuze ko mu kiganiro cyabo, Perezida Kagame na Costa bemeranya ko "hakenewe ko impande zose zirebwa no kubona igisubizo zigomba gufata inshingano" kuri iki kibazo bivuga ko ari "urusobe".

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wasabye M23 guhagarika imirwano, unasaba u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwa RDC.

M23/AFC yashyizeho maire/mayor wa Goma

Nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa gatatu ihuriro AFC rifite umutwe wa M23 ritangaje abategetsi b’intara ya Kivu ya Ruguru – aho bagenzura – muri iki gitondo Corneille Nangaa yasinye itangazo rishyiraho umukuru w’umujyi wa Goma na za komine ziyigize.

Iri tangazo rishyiraho Katembo Ndaliani Julien nk’umukuru (maire/mayor) w’umujyi wa Goma, wungirijwe na Ngabo Desire.

Nka komine zigize umujyi wa Goma, AFC kandi yagize:

Mukadisi Nirere Helene burugumestre wa komine ya Goma
Bikuru Crispin nka burugumestre wa komine ya Kalisimbi
Nk’abakuru ba komine ebyiri zigize umujyi wa Goma

Kulu Musubao nka burugumestre wa komine Kirumba
Komine Kirumba iri mu majyepfo ya teritwari ya Lubero aho igenzura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa