skol
fortebet

Inzu zo mu mujyi wa Goma zafashwe n’inkongi y’umuriro hitabazwa kizimyamwoto yo mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 18, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Inzu zo mu mujyi wa Goma muri RDC zihana imbibi n’Akarere ka Rubavu ku mupaka muto wa Petite Barrière zafashwe n’inkongi y’umuriro ikomeye.
Nyuma y’uko izi nzu z’ahazwi nk Mu Birere zifashwe n’inkongi,itabajwe Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi kugira ngo uyu muriro udafata inzu zo mu Rwanda.
Ntabwo haratangazwa icyateye iyi nkongi y’umuriro gusa amafoto dukesha IGIHE agaragaza imodoka ya Kizimyamoto y’u Rwanda yerekeza i Goma.
Mu mpera z’umwaka ushize nabwo,inkongi y’umuriro (...)

Sponsored Ad

Inzu zo mu mujyi wa Goma muri RDC zihana imbibi n’Akarere ka Rubavu ku mupaka muto wa Petite Barrière zafashwe n’inkongi y’umuriro ikomeye.

Nyuma y’uko izi nzu z’ahazwi nk Mu Birere zifashwe n’inkongi,itabajwe Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi kugira ngo uyu muriro udafata inzu zo mu Rwanda.

Ntabwo haratangazwa icyateye iyi nkongi y’umuriro gusa amafoto dukesha IGIHE agaragaza imodoka ya Kizimyamoto y’u Rwanda yerekeza i Goma.

Mu mpera z’umwaka ushize nabwo,inkongi y’umuriro yadutse ahitwa mu Birere mu mujyi wa Goma itwika inyubako zitandukanye bituma abantu basaga 4 bahasiga ubuzima.

Inzu zo muri aka gace ko mu Birere zubakishije imbaho bityo iyo umuriro uzifashe urihuta kandi ugakwirakwira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa