
Inteko ishinga amategeko ya Kenya yatoye itegeko ry’umusoro ryajyanye urubyiruko Gen-Z mu myigaragambyo igamije kuryamagana.
Ubu mu gihugu hose imyigaragambyo irakomeje. Icyatunguranye uyu munsi mu nteko batora itegeko, umwe mu badepite yigaragambije nawe asaba ko rihinduka.
Iyi myigaragambyo yateguwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga yatangiye tariki ya 18 Kamena, ubwo guverinoma yateganyaga kugeza uyu mushinga mu Nteko Ishinga Amategeko. Bagaragaje impungenge z’uko uzazamura ikiguzi cy’ubuzima bw’abaturage bahamya ko basanzwe bagowe n’imibereho.
Ikigamijwe ahanini muri uyu mushinga wo kuvugurura itegeko rigenga imari ni ukongera miliyari 2,7 z’amadolari ku mafaranga Kenya yinjiza mu mwaka w’ingengo y’imari.
Guverinoma ya Kenya yizera ko iyi nyongera yazayifasha kugabanya imyenda iva mu mahanga, kuko kugeza ubu, iyo ifite ingana na 68% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, mu gihe Banki y’Isi n’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, bisaba ibihugu kutarenza 55%.
Kenya yasabye IMF inguzanyo kugira ngo iyifashishije mu guhangana n’ibibazo byugarije ubukungu bwayo, iyimenyesha ko bidashoboka, keretse ibanje kuzuza ibisabwa. Byarumvikanaga ko icyo isabwa ari ukwishyura imyenda, igasubira ku gipimo kitarenze 55% ku musaruro mbumbe.
Abanyakenya bahamya ko uyu mushinga uhabanye n’isezerano Perezida William Ruto yabahaye mu 2022 ubwo yiyamamarizaga umwanya wo kuyobora igihugu. Icyo gihe yari yavuze ko azagabanya imisoro kugira ngo ikiguzi cy’imibereho kimanuke.
Aba baturage biganjemo urubyiruko bari bateguje ko kuri uyu wa 25 Kamena, imirimo igomba guhagarara mu gihugu cyose, bakigaragambya bamagana uyu mushinga. Ruti “Duhamagariye buri wese kutwiyungaho mu myigaragambyo yo mu gihugu cyose”, kandi ngo nta bwoba rutewe no gufungwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *