Koreya ya Ruguru: Abasirikare basaga 600 baguye mu ntambara ya Ukraine
Yanditswe: Wednesday 30, Apr 2025

Abadepite ba Koreya ya Ruguru bavuze ko abasirikare basaga 4 700 bagiriye ibibazo mu ntambara y’u Burusiya buhanganyemo na Ukraine, muri bo abarenga 600 bakahagwa.
Nyuma y’ibiganiro byo mu muhezo kuri uyu wa Gatatu, Ikigo cya Koreya ya Ruguru gishinzwe ubutasi, (NIS) cyavuze ko kandi mu basirikare basaga 4700, muri bo 2 000 bakomeretse bikomeye basubijwe iwabo hagati ya Mutarama na Werurwe 2025.
Lee Seong-kweun na Kim Byung-kee bayoboye Komite y’ubutasi, ubwo bisobanuraga imbere y’Inteko Ishinga amategeko y’icyo gihugu bemeje iby’izo ngabo zaguye ku rugamba bituma Abadepite bemeza ko icyo gihugu gishyigikiye u Burusiya mu ntambara.
Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, (KCNA) yo ku wa Mbere w’iki cyumweru yagaragaje ko Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yavuze ko yategetse kohereza ingabo muri Ukraine no kubohoza agace ka Kursk ku bufatanye n’ingabo z’u Burusiya.
Koreya ya Ruguru yatangaje ko yohereje abasirikare bari hagati 10 000–12 000 mu Burusiya mu kwezi kwa Nzeri 2024, ndetse yohereje n’abandi 3 000 muri uyu mwaka wa 2025.
Ikinyamakuru AP News cyatangaje ko ubwo bufatanye bwatewe inkunga n’amasezerano impande zombi zagiranye mu by’igisirikare yashyizweho umukono na Perezida Vladimir Putin na Kim Jong Un muri Kamena 2024.
Uretse abasirikare Koreya ya Ruguru yohereje, yanabahaye abakozi 15 000 mu rwego rw’ubufatanye mu by’inganda, yanohereje ibikoresho birimo intwaro n’udushya tw’ikoranabuhanga mu bya gisirikare.
Ni mu gihe u Burusiya buha Koreya ya Ruguru intwaro, ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bya gisirikare birimo drones, satellites n’ikoranabuhanga mu by’ubutasi.
Ubwo bufasha u Burusiya buha Koreya ya Ruguru bwatumye ifata ingamba zo kuvugurura mu bya gisirikare kugira ngo zirusheho kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubutasi ndetse n’ibitero by’indege.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *