skol
fortebet

Koreya ya Ruguru yafatiwe ibihano ivuga ko izihorera kuri Amerika

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2017

Sponsored Ad

Koreya ya Ruguru yatangaje ko izihorera kuri Leta zunze ubumwe z’ Amerika mu buryo itigeze ibona. Ibi iki gihugu cyabitangaje nyuma y’ uko akanama gashinzwe umutekano muri Loni kagifatiye ibihano by’ ubukungu bizajya bigihombya miliyari y’ amadorali buri mwaka.
Mu bihano Koreya ya Ruguru yafatiwe harimo gukomanyirizwa ku bucuruzi bw’ ibyo yohereza mu mahanga birimo imyambaro n’ ibindi no kubuzwa gutumiza peteroli mu bihungu by’ amahanga.
Ambasaderi wa Koreya ya ruguru Han Tae Song yamaganye ibi (...)

Sponsored Ad

Koreya ya Ruguru yatangaje ko izihorera kuri Leta zunze ubumwe z’ Amerika mu buryo itigeze ibona. Ibi iki gihugu cyabitangaje nyuma y’ uko akanama gashinzwe umutekano muri Loni kagifatiye ibihano by’ ubukungu bizajya bigihombya miliyari y’ amadorali buri mwaka.

Mu bihano Koreya ya Ruguru yafatiwe harimo gukomanyirizwa ku bucuruzi bw’ ibyo yohereza mu mahanga birimo imyambaro n’ ibindi no kubuzwa gutumiza peteroli mu bihungu by’ amahanga.

Ambasaderi wa Koreya ya ruguru Han Tae Song yamaganye ibi bihano

Yagize ati: “ Njye n’itsinda rihagarariye inyungu za Koreya ya ruguru twamaganye byimazeyo ibihano byafatiwe igihugu cyacu. Ni ibihano bidashyize mu gaciro kandi bidahuje n’amategeko ya UN.”

Ku italiki ya 03,Nzeri 2017 Koreya ya ruguru yagerageje igisasu cyo mu bwoko bwa Bombe bwitwa Bomb H giteza umutingito mu gace Koreya iherereyemo.

Amb Han yagize ati: “Igihugu cyanjye kiraza gukora ikintu kizababaza Leta zunze ubumwe z’ Amerika kurusha ibindi mu mateka yayo.”

Mu minsi ishize Perezida wa USA Donald Trump yabwiye abanyamakuru ko Koreya ya ruguru nigerageza ikarasa ku butaka bwayo izayihimuraho ikoresheje ingufu nyinshi n’umuriro utarigeze uboneka ahandi ku Isi.

Uhagarariye USA mu rugaga rushinzwe gukumira ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi bitemewe witwa Robert Wood yavuze ko ibihano byafatiwe Koreya ya ruguru bizatuma icisha make ikava mu nzira yo kwanduranya imazemo iminsi.
Yagize ati: “Turakangurira amahanga yose gushyira mu bikorwa ibihano byafatiwe Koreya ruguru”.

Amerika ishinja Koreya ya Ruguru gukora no kugerageza ibisasu bya kirimbuzi, gusa abakurikiranira hafi ibya politiki bavuga ko igitera Koreya ya Ruguru gushyira ingufu mu gukora ibisasu ari uko Amerika ifite umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jon un ikabikora yinjiriye ku iturufu y’ ikorwa ry’ ibisasu.

Aba basesenguzi bavuga ko Koreya ya Ruguru ikiyitera gukomeza gukora ibisasu ari ukugaragaza ubudahangarwa ngo Amerika itinye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa