skol
fortebet

Koreya ya ruguru yarashe misile ballistic igwa mu mazi yo hafi y’Ubuyapani

Yanditswe: Tuesday 19, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Koreya ya ruguru yarashe igisasu cya misile yo mu bwoko bwa ballistic gitererwa mu bwato bwo munsi y’inyanja kigwa mu nyanja yo hafi y’Ubuyapani, nkuko bivugwa n’igisirikare cya Koreya y’epfo.

Sponsored Ad

Iraswa ry’iyi misile ribaye nyuma y’ibyumweru Koreya y’epfo na yo imuritse ku mugaragaro intwaro yayo y’ubu bwoko.

Mu kwezi kwa mbere ni bwo Koreya ya ruguru yamuritse ku mugaragaro ubwo bwoko "bushya" bwa misile ballistic irasirwa munsi y’inyanja, ivuga ko ari yo "ntwaro ya mbere ikaze ku isi".

Mu byumweru bya vuba aha bishize, Koreya ya ruguru yatangiye gukora amagerageza menshi y’ibyo ivuga ko ari ibisasu bya misile zinyaruka cyane kandi zigera kure ivuga ko ari izo mu bwoko bwa hypersonic.

Amwe muri aya magerageza arenga ku bihano bikakaye iki gihugu cyafatiwe n’amahanga.

By’umwihariko, Koreya ya ruguru ibuzwa n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) kugerageza misile ballistic ndetse n’intwaro kirimbuzi za nikleyeri.

Kuri uyu wa kabiri, ibiro bikuru by’ingabo za Koreya y’epfo byavuze ko misile imwe yaterewe ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) cya Sinpo, mu burasirazuba bwa Koreya ya ruguru aho iki gihugu akenshi gishyira amato (ubwato) yacyo agendera munsi y’inyanja. Cyaguye mu nyanja ya East Sea, inazwi ku izina ry’inyanja y’Ubuyapani.

Ibitangazamakuru byo muri Koreya y’epfo byatangaje ko iyi misile byemezwa ko yagenze intera ya kilometero hafi 450 ku butumburuke bwo hejuru bushoboka bwa kilometero 60.

Ntibizwi niba iyo misile yarasiwe mu bwato bwo munsi y’inyanja cyangwa niba yarasiwe ku kindi kintu cyo munsi y’amazi.

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Fumio Kishida yavuze ko harashwe ibisasu bibiri bya misile ballistic, avuga ko kuraswa kwabyo "kubabaje cyane".

Impamvu ’ubushobozi bwo kurasirwa mu bwato’ ari ingenzi

Mu kwezi kwa cumi mu 2019, Koreya ya ruguru yagerageje igisasu cya misile ballistic kirasirwa mu bwato bwo munsi y’inyanja, irasa misile ya Pukguksong-3 iyirasiye ku kintu cyo munsi y’amazi.

Icyo gihe, ibiro ntaramakuru KCNA bya leta ya Koreya ya ruguru byatangaje ko yarasiwe mu mfuruka yo hejuru mu rwego rwo kugabanya "inkeke yo hanze".

Ariko, iyo iyo misile iza kuba yarasiwe ku gipimo gisanzwe, aho kuraswa mu buryo buhagaritse (bwerekeza hejuru), yari gushobora kugenda intera igera kuri kilometero 1,900. Ibyo byari gutuma Koreya y’epfo yose n’Ubuyapani bwose biba mu ho ishobora kugera.

Kurasirwa mu bwato bwo munsi y’inyanja bishobora no gutuma bigorana gutahura ibisasu bya misile bigatuma bigera hafi y’ahandi byoherejwe.

Iki gisasu gitewe mu gihe Koreya y’epfo irimo gukora intwaro zayo. Ababikurikiranira hafi bavuga ko risigaye ari irushanwa mu kwigwizaho intwaro kuri uyu mwigimbakirwa wa Koreya zombi.

Muri iki cyumweru, Koreya y’epfo irimo gukora iryo ivuga ko ari imurika rya mbere rinini ikoze ry’intwaro. Amakuru avuga ko izamurika indege nshya y’intambara ndetse n’intwaro ziyoborwa aho zoherejwe zirimo nka za misile. Binitezwe ko vuba aha yohereza icyogajuru cyayo mu isanzure.

Urebye, Koreya ya ruguru na Koreya y’epfo ziracyari mu ntambara kuko intambara ya Koreya - yaciyemo uyu mwigimbakirwa mo ibihugu bibiri ikanatuma Amerika ishyigikira Koreya y’epfo - yarangiye mu 1953 hashyizwe umukono ku masezerano y’agahenge.

Mu cyumweru gishize, umutegetsi wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un yavuze ko atifuza ko intambara yakongera kwaduka. Yavuze ko igihugu cye gicyeneye gukomeza gukora intwaro mu rwego rwo kwirinda abanzi, barimo Amerika yashinje kurwanya igihugu cye.

Abakuru b’ubutasi bari mu nama

Hagati aho, abakuriye ubutasi bwa Koreya y’epfo, Ubuyapani n’Amerika bari mu nama mu murwa mukuru Séoul wa Koreya y’epfo baganira kuri Koreya ya ruguru.

Sung Kim, intumwa y’Amerika muri Koreya ya ruguru, arimo kwerekeza muri uwo mujyi kuganira ku buryo ibiganiro na Koreya ya ruguru byakongera gutangira, harimo niba hakwiye gutangazwa ku mugaragaro ko intambara ya Koreya irangiye.

Mu masaha 24 ashize, yongeye gusubiramo aho ubutegetsi bwa Perezida w’Amerika Joe Biden buhagaze, ko bwiteguye guhura na Koreya ya ruguru nta bibanje gusabwa.

Ibiganiro byabaye mbere hagati y’Amerika na Koreya ya ruguru byarahagaze kubera kutumvikana ku byibanze bijyanye no kureka intwaro kirimbuzi za nikleyeri.

Amerika ishaka ko Koreya ya ruguru ireka intwaro zayo za nikleyeri mbere yuko ibihano yafatiwe byoroshywa, ariko Koreya ya ruguru kugeza ubu yarabyanze.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa