Koreya zatangiye gutaburura ibisasu byatabwe ku mupaka w’ ibi bihugu
Yanditswe: Tuesday 02, Oct 2018
Abasirikare n’ abahanga baturutse muri Koreya ya Ruguru na Koreya y’ Epfo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukwakira 2018 batangiye gukura ibisasu byahambwe mu butaka ku mupaka bihana mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ ibyo bihugu byemeranyije mu kwezi gushize.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ Ingabo wa Koreya y’ Epfo.
Kugeza ubu ntacyo Koreya ya Ruguru iratangaza kuri ayo makuru.
Muri uyu mwaka nibwo abakuru b’ ibi bihugu nibwo bongeye guhura nyuma y’ imyaka irenga 60.
Amakuru atangwa n’abategetsi ba Koreya y’epfo avuga ko icyo gikorwa bemeranije ko kizamara iminsi 20.
Ayo masezerano yo mu kwezi kwa Nzeli, arimo kandi gukura ibirindiro by’abasirikare n’ibirwanisho ku mipaka nyuma yo gukura ibisasu byahambwe mu butaka.
Ishirahamwe mpuzamakungu ONU niryo rihagarikiye ibyo bikorwa kandi naryo rihafite abasirikare.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *