Umutwe wa M23 washinje Ingabo za RDC zizwi nka "FARDC" gukora ibikorwa byinshi bigambiriye kurimbura Abatutsi bo muri Congo.
Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022,M23 yavuze ko izo ngabo zikusanyiriza hamwe Abatutsi zikabahuriza mu mavuriro no ku ma paruwasi ndetse ko zishobora kubarimbura.
Ibi bije mu gihe ikomeje guhangana n’Ingabo za Leta mu rugamba rwatumye uyu mutwe wigarurira uduce twinshi.
Yagize iti "Urugero nko muri Masisi. Iryo huriro ryasabye (...)
Umutwe wa M23 washinje Ingabo za RDC zizwi nka "FARDC" gukora ibikorwa byinshi bigambiriye kurimbura Abatutsi bo muri Congo.
Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022,M23 yavuze ko izo ngabo zikusanyiriza hamwe Abatutsi zikabahuriza mu mavuriro no ku ma paruwasi ndetse ko zishobora kubarimbura.
Ibi bije mu gihe ikomeje guhangana n’Ingabo za Leta mu rugamba rwatumye uyu mutwe wigarurira uduce twinshi.
Yagize iti "Urugero nko muri Masisi. Iryo huriro ryasabye Abanye-Congo bose bo mu bwoko bw’Abatutsi guhurira mu mavuriro cyangwa za paruwasi. Abatazagaragara aho hantu bazafatwa nk’abagize M23 bityo bashobora kwicwa."
"Mu duce twuiganjemo Abatutsi, abasirikare ba FARDC barahavuye, bahategeza abambari babo ba FDLR na Mai Mai ngo bakore ibyo bazi gukora neza, Jenoside."
Ni uburyo uyu mutwe uvuga ko busa n’ubwakoreshejwe n’Interahamwe mu Rwanda, zishaka kurimbura Abatutsi muri Jenoside mu 1994.
Uyu mutwe uvuga ko mu gushaka gusohoza uwo mugambi, Guverinoma ya RDC yanashyizeho Brig Gen Mugabo Hassan nk’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Masisi.
Nimu gihe ngo ashinjwa ibyaha ndengakamere yakoze akiba mu mutwe witwaje intwaro wa PARECO, akaba anafite imikoranire yihariye na FDLR.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *