M23 yigaruriye utundi duce tw’ingenzi itwomeka kuri Minova yahereyeho
Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2025

Umutwe wa M23 nyuma yo kwigarurira Umujyi wa Minova wo muri Teritwari ya Karehe muri Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Mbere wigaruriye utundi duce tw’ingenzi.
Uduce uyu mutwe wigaruriye turimo Centre ya Bweramana iherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, ku muhanda munini uhuza imijyi ya Goma, Sake na Bukavu.
Amakuru kandi avuga ko izi nyeshyamba zanigaruriye agace ka KaLungu, aho zirukanye ihuriro ry’Ingabo ziganjemo iza Leta ya RDC ndetse n’iz’Abarundi.
Amashusho BWIZA yabonye yerekana ziriya nyeshyamba zakirwa n’abaturage ubwo zageraga muri Centre ya Kalungu.
Amakuru avuga ko nta gihindutse M23 ishobora no kwigarurira Umujyi wa Sake, nyuma y’igihe kirekire irwanira n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta y’i Kinshasa mu misozi iwukikije.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *