skol
fortebet

Malawi: Abasaga 200 bamaze guhitanwa n’umuhengeri witwa Freddy

Yanditswe: Wednesday 15, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu 190 ni bo bamaze kwemezwa ko bapfuye muri Malawi inyuma y’aho umuhengeri witwa Freddy utereye mu majyepfo ya Afrika ku ncuro ya kabiri mu kwezi.
Amazi ateye ubwoba yisutse mu mago y’abaturage, asenya amazu menshi.
Umurwa mukuru w’ubucuruzi wa Malawi, Blantyre, wabaruye abapfuye bagera kuri 158, harimo 36 baguweho n’umusozi.
Leta yatangaje ibihe by’akaga mu ntara 10 ziri mu majyepfo zashegeshwe cyane n’uyu muhengeri.
Abashinzwe ibikorwa byo gutabara barengewe, bakaba barimo gukoresha (...)

Sponsored Ad

Abantu 190 ni bo bamaze kwemezwa ko bapfuye muri Malawi inyuma y’aho umuhengeri witwa Freddy utereye mu majyepfo ya Afrika ku ncuro ya kabiri mu kwezi.

Amazi ateye ubwoba yisutse mu mago y’abaturage, asenya amazu menshi.

Umurwa mukuru w’ubucuruzi wa Malawi, Blantyre, wabaruye abapfuye bagera kuri 158, harimo 36 baguweho n’umusozi.

Leta yatangaje ibihe by’akaga mu ntara 10 ziri mu majyepfo zashegeshwe cyane n’uyu muhengeri.

Abashinzwe ibikorwa byo gutabara barengewe, bakaba barimo gukoresha ibitiyo mu kugerageza gushaka abagihumeka barengewe n’ibyondo.

Umuvugizi w’igipolisi Peter Kalaya yabwiye BBC ati: "Hari inzuzi zarenze ikombe, hari abantu batwawe n’amazi atemba, hari n’amazu yasenyutse."

Ikigo cya leta gishinzwe gutabara abari mu kaga kivuga ko umubare w’abapfuye wavuye kuri 99 ugera ku 190 ku wa mbere, mu gihe abasaga 584 bakomeretse abandi 37 na bo bakaburirwa irengero.

Icyo kigo cyongeraho ko abarenga 20.000 bataye ibyabo.

Abana barenga 40 bageze ku bitaro bapfuye bageze ku bitaro.

Abategetsi bo ku bitaro bikuru bizwi cyane i Blantyre bavuze ko batagishoboye kwakira imirambo y’abapfuye bakomeje kwakira.

Bahamagariye imiryango y’ababuze ababo kuza kubafata kugira babashyingure mu gihe ibyo bitaro bitakigira irimbi ryo gushyiramo abapfuye.

Byitezwe ko umubare w’abapfuye uzakomeza kwiyongera mu gihe ibice bimwe na bimwe ntawe ushobora kubigeramo kuko biri kugwamo imvura idahagarara n’imiyaga myinshi.

Freddy ni wo muhengeri wa mbere ufite ingufu nyinshi kandi ushobora kumara igihe kirekire nk’uko bivugwa n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ikirere.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa