skol
fortebet

Malia Obama habuze gato ngo abe mu nzirakangane zishwe n’ umwicanyi w’ I Las Vegas

Yanditswe: Sunday 08, Oct 2017

Sponsored Ad

Stephen Paddock warashe akica abantu 59 mu gitero cyabereye I Las Vegas yari afite gahunda yo kugaba ikindi gitero Lollapalooza ahari umukobwa wa Obama Malia Obama.
Iki gitero cyabaye tariki 1 Ukwakira 2017 cyakomerekeyemo abarenga 500. Kuva kuri iyo tariki Abanyamerika by’ umwihariko abajya mu tubyiniro n’ abitabira ibitaramo bahora amakenga n’ igishyika.
Afrikmag dukesha iyi inkuru ivuga ko igitero cy’ I Las Vegas cyababaje amamiliyoni y’ Abanyamerika barimo n’ umuryango w’ uwahoze ari (...)

Sponsored Ad

Stephen Paddock warashe akica abantu 59 mu gitero cyabereye I Las Vegas yari afite gahunda yo kugaba ikindi gitero Lollapalooza ahari umukobwa wa Obama Malia Obama.

Iki gitero cyabaye tariki 1 Ukwakira 2017 cyakomerekeyemo abarenga 500. Kuva kuri iyo tariki Abanyamerika by’ umwihariko abajya mu tubyiniro n’ abitabira ibitaramo bahora amakenga n’ igishyika.

Afrikmag dukesha iyi inkuru ivuga ko igitero cy’ I Las Vegas cyababaje amamiliyoni y’ Abanyamerika barimo n’ umuryango w’ uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Barack Hussein Obama.

Iperereza ryakozwe nyuma y’ igitero cyabere I Las Vegas ryagaragaraje ko Paddock yari afite umugambi wo kugaba igitero ku kabyiniro Malia Obama ajya kwinezererezamo ‘Lollapalooza’. Aya makuru y’ uko Malia Obama yari agiye kuba imwe mu nzirakarengane yageze ku muryango wa Obama.

Aka kabyiniro ka Lollapalooza kakira abantu ibihumbi 100, Malia Obama ntakunda kuhasiba. Iperereza ryekanye ko itariki Paddock yari kuhagaba igitero Malia Obama yari ahari.

Twabibutsa ko Paddock wari ufite imyaka 60, nyuma yo kugababa igitero I Las Vegas akica abantu 59 agakomeretsa abantu barenga 500 nawe yahise araswa agapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa