Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabonye Minisitiri mushya,Busingye ahindurirwa imirimo
Yanditswe: Tuesday 31, Aug 2021

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizweho ku wa 14 Nyakanga 2021 mu nama y’abaminisitiri, yahawe umuyobozi wayo wa mbere ariwe Dr Bizimana Jean Damascène wari usanzwe ayoboraga CNLG kuva mu 2015.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame niwe wagize Dr. Bizimana Jean Damascene Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu mu gihe Busingye Johnston wari Minisitiri w’Ubutabera yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza
Iyi minisiteri yahawe kuyobora ifite inshingano zo kwimakaza (...)
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizweho ku wa 14 Nyakanga 2021 mu nama y’abaminisitiri, yahawe umuyobozi wayo wa mbere ariwe Dr Bizimana Jean Damascène wari usanzwe ayoboraga CNLG kuva mu 2015.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame niwe wagize Dr. Bizimana Jean Damascene Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu mu gihe Busingye Johnston wari Minisitiri w’Ubutabera yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza
Iyi minisiteri yahawe kuyobora ifite inshingano zo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.
Busingye Johnston wari usanzwe ari Minisitiri w’Ubutabera,yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza asimbuye Yamina Karitanyi wari muri izi nshingano kuva muri Nzeri 2015.
Yamina wigeze kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga Ibidukikije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda izahuriza hamwe inshingano zari zifitwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) n’iza Komisiyo ishinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge.
Yitezweho gufasha u Rwanda gukomeza kwimakaza ubumwe bw’abenegihugu, kubika no kurinda amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutoza urubyiruko indangagaciro z’uburere mboneragihugu.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yabaye Minisiteri ya 20 mu zigize Guverinoma nyuma y’izisanzwe zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN)na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).
Hari kandi Minisiteri y’Ubuzima (Minisante), Minisiteri y’Ingabo (Minadef), Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MINIYOUTH), Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).
U Rwanda kandi rufite izindi Minisiteri zirimo Minisiteri y’Ibidukikije (MoE), Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).
Ibitekerezo
Ko nta myanya ikiba kuri e recruitment abakozi basanzwe muri iyo ministere bazashyirwaho bate?