skol
fortebet

MONUSCO yamaganwe bikomeye n’abagore bo muri RDC bifuza kuyibona igenda

Yanditswe: Friday 22, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ibihumbi by’abagore b’abanye Congo bateraniye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru kuri uyu wa 22 Nyakanga 2022 mu myigaragambyo yo kwamagana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo- Kinshasa (MONUSCO).
Aba bagore bavuga ko izi ngabo zigomba kubavira mu gihugu kuko imyaka zihamaze nta musaruro zagezeho.
Igihugu cya RDC kimaze imyaka myinshi mu ntambara z’urudaca,ubwicanyi butagira ingano bwibasira amoko,inyeshyamba zivuka buri munsi kandi zikica abaturage ariko (...)

Sponsored Ad

Ibihumbi by’abagore b’abanye Congo bateraniye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru kuri uyu wa 22 Nyakanga 2022 mu myigaragambyo yo kwamagana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo- Kinshasa (MONUSCO).

Aba bagore bavuga ko izi ngabo zigomba kubavira mu gihugu kuko imyaka zihamaze nta musaruro zagezeho.

Igihugu cya RDC kimaze imyaka myinshi mu ntambara z’urudaca,ubwicanyi butagira ingano bwibasira amoko,inyeshyamba zivuka buri munsi kandi zikica abaturage ariko MONUSCO ntigire icyo ikora.

Aba bagore baje bafite ibyapa biriho ubutumwa bunenga MONUSCO ndetse bukanayisaba gusubira iyo yaturutse,bazengurutse umujyi wa Goma mu burakari bwinshi cyane.

Bagaragaje ko ingabo za MONUSCO usibye gusahura umutungo wa Congo nta kindi zikora, bazishinja kandi gukorana n’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo babone impamvu ifatika ituma baguma muri kiriya gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro.

Mu minsi ishize,Perezida wa Sena ya Congo, Modeste Bahati Lukwebo yasuye mu Burasirazuba bw’igihugu yikoma cyane MONUSCO ndetse ayisaba kuzinga ibyangushye ikagenda.

Tariki 15 Nyakanga 2022 ubwo yari i Goma, Bahati Lukwebo yagize ati “MONUSCO yahoze yitwa MONUC, ni gute ifite abasirikare ibihumbi 20, mu gihe cy’imyaka 22 ikaba itaragarura amahoro mu gihugu cyacu. Murashaka ko MONUSCO igenda? Abashyigikiye ko igenda muzamure amaboko (benshi bayazamura basakuza). Ati “Ubu MONUSCO igomba guhambira.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa