skol
fortebet

MONUSCO yasabye ikintu gikomeye M23 yafashe Kitshanga

Yanditswe: Friday 27, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,MONUSCO,zanenze ibikorwa bya M23 byo kwigarurira ibice mu Burasirazuba bw’iki gihugu ndetse ziwusaba kumanika amaboko vuba.
MONUSCO yavuze ko ibi bikorwa bya M23 byatumye abaturage 450 barimo abagore n’abana bajya gushakira ubuhungiro mu kigo cyabo mu mujyi wa Kitshanga.
MONUSCO ibinyujije kuri Twitter yagize iti" M23 igomba kureka ubwihebe ikava mu bice yafashe kugira ngo yubahiriza ibikubiye mu (...)

Sponsored Ad

Ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,MONUSCO,zanenze ibikorwa bya M23 byo kwigarurira ibice mu Burasirazuba bw’iki gihugu ndetse ziwusaba kumanika amaboko vuba.

MONUSCO yavuze ko ibi bikorwa bya M23 byatumye abaturage 450 barimo abagore n’abana bajya gushakira ubuhungiro mu kigo cyabo mu mujyi wa Kitshanga.

MONUSCO ibinyujije kuri Twitter yagize iti" M23 igomba kureka ubwihebe ikava mu bice yafashe kugira ngo yubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Luanda,

Igitero cy’ahitwa Kitshanga nicyo M23 iheruka gukora ndetse uyu mujyi baraye bawufashe nyuma yo gukubita inshuro FARDC n’abambari bayo barimo imitwe nka FDLR n’abacancuro igihugu cyakodesheje.

M23 imaze gufata igice kinini cya Kivu ya Ruguru ndetse ibi bikomeje gutera ubwoba ko bashobora gufata umujyi wa Goma.

RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 ariko rubihakana rwivuye inyuma rukayisaba gukemura ikibazo cyayo idatunze intoki abandi.

Umutwe wa M23 wagiye uva mu duce wafashe ariko ukomeza kuvuga ko ingabo za FARDC zikomeza kubashotora bakirwanaho ndetse kuri ubu wihaye umukoro wi guhagarika Jenoside yananiye amahanga kuyihagarika.

Abaturage bahungiye mu birindiro bya Monusco bemereye Reuters ko M23 yafashe uyu mujyi ndetse ko ingabo za leta zahunze bizikomeranye.

M23 yasohoye itangazo ivuga ko ihereye Kitshanga no mu tundi duce,igiye guhagarika Jenoside ikomeje gukorerwa Abatutsi muri RDC ariko amahanga akarebera.

Ibitekerezo

  • Abayobozi ba MONUSCO wagirango ubwenge bwabo buba mu mano.
    Iyo nama wagurango barayiha inkoko

    Ubwo se ni ukugirango ibone uko ifasha leta ya Congo gukora génocide no kuyikingira ikibaba ? M23 ntiri naïf.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa