skol
fortebet

Mozambike: Perezida Nyusi yemeje ko Ingabo z’u Rwanda zabafashije kwigaranzura inyeshyamba

Yanditswe: Monday 26, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambike yatangaje ko agace kamwe karimo abarwanyi b’uriya mutwe kafashwe ndetse bagahunga nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda zibamisheho urufaya rw’amasasu.
Ubwo yagaragazaga ishusho y’ibibazo biri mu gihugu cya Mozambike kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021,Perezida Nyusi yavuze ko inyeshyamba zahawe isomo ndetse tumwe mu duce twarimo inyeshyamba ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambike zamaze kutwisubiza.
Reuters ivuga ko Nyusi yahamije ko ibitero by’inyeshyamba byatumye (...)

Sponsored Ad

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambike yatangaje ko agace kamwe karimo abarwanyi b’uriya mutwe kafashwe ndetse bagahunga nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda zibamisheho urufaya rw’amasasu.

Ubwo yagaragazaga ishusho y’ibibazo biri mu gihugu cya Mozambike kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021,Perezida Nyusi yavuze ko inyeshyamba zahawe isomo ndetse tumwe mu duce twarimo inyeshyamba ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambike zamaze kutwisubiza.

Reuters ivuga ko Nyusi yahamije ko ibitero by’inyeshyamba byatumye ibikorwa by’ubucukuzi, iby’ubuhinzi ndetse n’ibikorwaremezo by’amajyambere muri iyo ntara bihagarara gusa ingabo z’u Rwanda zatangiye gusubiza ibintu ku murongo.

Gutsinda ziriya nyeshyamba z’imitwe y’itarabwoba bitangiye kugira ingufu nyuma y’igihe gito ingabo z’u Rwanda n’abapolisi babarirwa mu 1 000 bageze muri kiriya gihugu.

Abashinzwe umutekano muri Mozambique nabo baherutse gutangaza ko izi ngabo z’u Rwanda zoherejwe gufasha kurwanya abarwanyi bazahaje intara ya Cabo Delgado zishe abarwanyi babarirwa muri za mirongo muri bo.

Abasirikare n’abapolisi 1,000 b’u Rwanda boherejwe muri iyo ntara iri mu majyaruguru ya Mozambique aho abantu bagera ku 800,000 bavuye mu byabo abagera ku 3,000 bakicwa kuva mu 2017, benshi muri bo baciwe imitwe n’izo nyeshyamba.

Ingabo z’u Rwanda zageze muri iki gihugu tariki ya 9 y’uku kwezi kwa karindwi bisabwe na Mozambique, hanashingiwe "ku masezerano menshi" ibihugu byombi bifitanye, nk’uko leta y’u Rwanda yabitangaje.

Amakuru avuga ko abasirikare b’u Rwanda ubwo barimo bagenzura ishyamba riri hafi y’umujyi wa Palma muri iki cyumweru, basakiranye n’abo barwanyi bakarwana.

Abashinzwe umutekano bavuga ko ingabo z’u Rwanda zabakurikiranye, zikica abagera kuri 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa