skol
fortebet

Mozambike: RDF yabohoje abaturage barenga 600 bari bafashwe n’ibyihebe

Yanditswe: Thursday 04, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa budasanzwe mu gihugu cya Mozambique, zatangaje ko zifatanyije n’ingabo z’icyo gihugu n’iz’umuryango wa SADC zabohoje abaturage 600 bari iminyago y’ibyihebe bigendera ku mahame akarishye ya Islam.
Nkuko bitangazwa n’urubuga rwa RDF,Kuva muri Mata uyu mwaka, Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambike naSADC bagabye ibitero byo gusenya ibirindiro by’ibi byihebe mu ishyamba rya Catupa, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’akarere ka Macomia, mu ntara ya Cabo (...)

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa budasanzwe mu gihugu cya Mozambique, zatangaje ko zifatanyije n’ingabo z’icyo gihugu n’iz’umuryango wa SADC zabohoje abaturage 600 bari iminyago y’ibyihebe bigendera ku mahame akarishye ya Islam.

Nkuko bitangazwa n’urubuga rwa RDF,Kuva muri Mata uyu mwaka, Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambike naSADC bagabye ibitero byo gusenya ibirindiro by’ibi byihebe mu ishyamba rya Catupa, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’akarere ka Macomia, mu ntara ya Cabo Delgado aho babohoje imbohe zirenga 600.

Umutwe wa kisilamu wa ISIS muri Mozambike (IS-MOZ) ugizwe n’udutsiko tw’ibyihebe wahatiwe guhungira mu duce twa Nkoe na Nguida two muri ako karere ariko baracyakurikiranwa n’ingabo zihuriweho.

Abdulahim Abrugo w’imyaka 59 y’amavuko wari umaze umwaka afunzwe n’ibi byihebe mu ishyamba rya Catupa, yashimiye ingabo zihuriweho zamutabaye anashimira ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda zamwijeje kugarura umukobwa we wasigaye mu maboko y’ibi byihebe.

Ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba yigabije Intara ya Cabo Delgado byagiye bikorwa ku muvuduko udasanzwe n’ingabo z’u Rwanda ariko biza gukomwa mu nkokora nuko aho bagiye bafata bahasigiraga iza Mozambike ibyo byihebe byabimenya bikagaruka kubatera.

Uru rugamba rukomeye rwatangiye muri Nyakanga 2021 ariko ruza gufata indi ntera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2021 ubwo icyicaro gikuru cy’ibyo byihebe cyari ahitwa Mocimboa da Praia cyafatwaga.

Bibarwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n’ibyo byihebe, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 700.

Intara ya Cabo Delgado ifite ubuso bungana na Kilometero kare 82.625, ukoze imibare wasanga iruta u Rwanda inshuro 3,1. Mu 2017 byabarwaga ko ituwe n’abaturage barenga miliyoni 2,3.

Ni yo yakabaye ikize mu ntara 11 zigize Mozambique kuko ifite umutungo kamere mwinshi wa gaz ari na byo byatumye Total Energies ihashora asaga miliyari 20 z’amadolari ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 50$ mu mushinga wiswe LNG, Liquefied Natural Gas.

Gusa ni yo ntara ikennye kurusha izindi, irimo abaturage ba mbarubukeye kandi niyo irimo umutekano muke kurusha izindi zose.

Ingabo z’u Rwanda zatangiye gucyura impunzi za Mozambikeku wa 28 Kanama 2021 mu nkambi ya Quitunda ndetse benshi bamaze gusubizwa mu buzima busanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa