Museveni yirukanye Minisitiri w’ umutekano n’ umukuru wa polisi
Yanditswe: Sunday 04, Mar 2018
Perezida wa Uganda Kaguta Museveni yirukanye ku mirimo umukuru wa Polisi, Gen. Kale Kayihura ndetse na Minisitiri w’umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde, nyuma y’amakimbirane yari amaze iminsi avugwa hagati y’aba bagabo bombi.
Gen Kayihura yasimbujwe AIGP Okoth Ochola wari umuyobozi mukuru wa polisi wungirije naho Minisitiri Tumukunde amusimbuza Gen. Elly Tumwiine.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, perezida Museveni yagize ati: “Mu bubasha mpabwa n’itegeko nshinga, nashyize Gen Elly (…)
Perezida wa Uganda Kaguta Museveni yirukanye ku mirimo umukuru wa Polisi, Gen. Kale Kayihura ndetse na Minisitiri w’umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde, nyuma y’amakimbirane yari amaze iminsi avugwa hagati y’aba bagabo bombi.
Gen Kayihura yasimbujwe AIGP Okoth Ochola wari umuyobozi mukuru wa polisi wungirije naho Minisitiri Tumukunde amusimbuza Gen. Elly Tumwiine.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, perezida Museveni yagize ati: “Mu bubasha mpabwa n’itegeko nshinga, nashyize Gen Elly Tumwiine ku mwanya wa minisitiri w’umutekano. Kandi nagize bwana Okoth Ochola Umugenzuzi Mukuru wa Polisi(IGP). Azungirizwa na Brig Sabiiti Muzeei.”
Ibi bibaye mu gihe hari hamaze igihe havugwa ubwumvikane bukeya hagati Gen Kale Kayihura n’uwari umukuriye wari minisitiri w’umutekano, Lt Gen Henry Tumukunde, aho aba bagabo bagiye bavugwaho kudahuza ku ngingo zimwe na zimwe zirebana n’umutekano ndetse nibatinye kubihisha.
Kubera aho iki kubazo cy’ubwimvikane buke hagati ya Kayuihura na Tumukunde cyari kigeze, minisitiri w’ubutabera wa Uganda, Maj. Gen.(Rtd) Kahinda Otafiire, nawe yari aherutse kubagira inama yo gukemura ibibazo bafitanye gisirimu bitararenga igaruriro.
Iki kibazo kikaba cyari cyanatumye perezida Museveni ,mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu kwezi gushize ubwo yari Luweero, atangaza ko ari ikibazo gikomeye kigiye gukemurwa none akaba ahisemo kugikemura muri ubu buryo nyuma y’aho aba bagabo barwananye urugamba rwo kubohoza Uganda banze kumvikana kandi bikaba byabangamiraga imikorere y’igipolisi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *