Nta bisasu byambukiranya imigabane Koreya ya ruguru yagaragaje mu karasisi
Yanditswe: Sunday 09, Sep 2018
Koreya ya ruguru itigeze yerekana ibisasu bya misile byambukiranya imigabane mu karasisi ka gisirikare ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 y’iki gihugu.
Kandi ntibizwi niba Kim Jong-un, umutegetsi mukuru w’iki gihugu, hari ijambo yavuze muri uwo muhango.
Aka karasisi kari gukurikiranirwa hafi mu rwego rwo kureba niba hari ibimenyetso bigaragaza intwaro za Koreya ya ruguru kandi niba ifite umuhate wo guhagarika gahunda yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.
Abasesenguzi bamwe bari bateganyije ko Bwana Kim ashobora koroshya uwo muhango, nyuma y’inama yagiranye na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kwezi kwa gatandatu.
Kwerekana ibisasu bya misile bifite imitwe y’ibisasu bya kirimbuzi bya nikleyeri bishobora kugera no muri Amerika biramutse bitewe, byajyaga kugaragara nko gushotorana.
Ibiro ntaramakuru AFP byari byohereje umunyamakuru muri uwo muhango, ndetse n’igitangazamukuru NK News cyabonye amafoto ya televiziyo ya Koreya ya ruguru, byatangaje ko ibisasu bya misile byambukiranya imigabane bitagaragaye.
Umunyamakuru wa BBC Laura Bicker uri i Seoul mu murwa mukuru wa Koreya y’epfo, yavuze ko iyo Koreya ya ruguru iramuka yerekanye ibyo bisasu bya misile byambukiranya imigabane byari gushyira mu kaga ibiganiro byo mu gihe kiri imbere n’amasezerano ayo ari yo yose yo gusoza intambara hagati ya Koreya zombi.
Ibitekerezo
Ibihugu 9 nibyo bifite intwaro za kirimbuzi:USA,Russia,UK,France,India,Pakistan,China,Israel na North Korea.Bafite atomic bombs zirenga 16 000.Nkuko abahanga mu bya gisirikare benshi bavuga,intambara ya 3 y’isi bazakoresha ibi bitwaro,isi yose ishire.Ariko nkuko Bible ivuga,ntabwo imana izemera yuko batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike ibi bitwaro (Zaburi 46:9),irimbure n’abantu bose bakora ibyo itubuza,hasigare gusa abantu bayumvira (Imigani 2:21,22).Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka wegereje (Yeremiya 25:33).Nibyo Bible yita Armageddon.