skol
fortebet

Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria yavuze icyatumye Boko Haram ivuka

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2017

Sponsored Ad

Perezida Olusegun Obasanjo wigeze kuba Perezida wa Nigeria yavuze ko yakoze ubushakashatsi akamenya icyatumye mu majyaruguru y’ igihugu yahoze ayobora havuka umutwe w’ iterambobwa wiyitirira idini ya Islam Boko Haram
Yabitangarije mu nama ya 14 y’ umushinga Dorcas Oke Hope Alive yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Ruswa n’ ibibazo by’ umwana w’ Umunyafurika”
Uyu musaza w’ imyaka 80 y’ amavuko yemeje ko ubwo yakoraga ubushakashatsi asoje amashuri ishuri ry’ iyobokamana aribwo yavumbuye icyatumye (...)

Sponsored Ad

Perezida Olusegun Obasanjo wigeze kuba Perezida wa Nigeria yavuze ko yakoze ubushakashatsi akamenya icyatumye mu majyaruguru y’ igihugu yahoze ayobora havuka umutwe w’ iterambobwa wiyitirira idini ya Islam Boko Haram

Yabitangarije mu nama ya 14 y’ umushinga Dorcas Oke Hope Alive yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Ruswa n’ ibibazo by’ umwana w’ Umunyafurika”

Uyu musaza w’ imyaka 80 y’ amavuko yemeje ko ubwo yakoraga ubushakashatsi asoje amashuri ishuri ry’ iyobokamana aribwo yavumbuye icyatumye Boko Haram ivuka.

Obasanjo yavuze ko kuba Nigeria yaramuzwe na ruswa aribyo byatumye Boko Haram ivuka.

Yagize ati “Itsinda ry’ abahezanguni bo muri Boko Haram batangaje ko bamenye ko abayobozi b’ igihugu barya ruswa kandi bafite impamyabumenyi bakuye mu bihugu by’ Uburengerazuba(Amerika n’ Uburayi). Ibi ngo ni byo byatumye bahinduka inyeshyamba”

Obasanjo yakomeje avuga ko abo barwanyi bamubwiye ko basanze abayobozi barigwijeho imitungo bitewe n’ uburezi bahawe kandi ari uburezi bubi.

Mohammed Yusuf, umwe mu batangije Boko Haram ngo yabwiye Obasanjo ko we na bagenzi bagishinga uyu mutwe w’ inyeshyamba bahise baca dipolome zabo kuko bari bafite dipolome nyamara barabuze akazi.

Nk’ uko UMURYANGO ubikesha Afrikmag.com Obasanjo yasoje abwira abari muri iyo nama ko bashobora kutemeranya n’ abo bashinze Boko Haram gusa ababwira ko bakwiye kwemera ko hari ikibazo cya ruswa bagaragaje kiri ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa