skol
fortebet

OTAN yatanze umuburo ukomeye ku ntambara yo muri Ukraine

Yanditswe: Sunday 19, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) yaburiye ko uyu muryango ugomba kwitegura gukomeza gufasha Ukraine muri iyi ntambara ishobora kumara imyaka.

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru wa OTAN, Umunya- Norvège Jens Stoltenberg, yavuze ko ikiguzi cy’iyi ntambara kiri hejuru, ariko ko igiciro cyo kureka Uburusiya bukagera ku ntego zabwo za gisirikare cyo ari kinini kurushaho.

Avuze aya magambo mu gihe Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson na we yaburiye ko hacyenewe kwitegura ko iyi ntambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine ishobora kumara igihe kirekire.

Ariko Stoltenberg na Johnson bavuze ko koherereza Ukraine izindi ntwaro byatuma intsinzi ya Ukraine irushaho gushoboka.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Bild cyo mu Budage, Stoltenberg yagize ati: "Tugomba kwitegura ku kuba [intambara] ishobora kumara imyaka.

"Ntitugomba gutezuka mu gufasha Ukraine.

"Nubwo ikiguzi kiri hejuru, atari gusa ku bufasha bwa gisirikare, no kubera ibiciro by’ibitoro n’ibiribwa birimo kuzamuka".

Uyu mukuru wa OTAN yavuze ko guha Ukraine intwaro zigezweho kurushaho byakongera amahirwe yayo yo gushobora kubohora akarere ka Donbas ko mu burasirazuba bw’igihugu, igice kinini cyako ubu kikaba kigenzurwa n’Uburusiya.

Mu mezi macyeya ashize, abasirikare b’Uburusiya n’abasirikare ba Ukraine bakomeje kurwanira kugenzura ubutaka bwo mu burasirazuba bw’igihugu - mu byumweru bya vuba aha bishize Uburusiya bukaba nta ntambwe nini bwateye.

Mu nyandiko y’igitekerezo cye bwite yasohoye mu kinyamakuru The Sunday Times cyo mu Bwongereza, Minisitiri w’intebe Boris Johnson yashinje Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin kujya mu "gikorwa [intambara] cy’igihe kirekire kigamije guca intege gahoro gahoro" no "kugerageza gucucumira hasi Ukraine n’ubugome".

Yanditse ati: "Birababaje ko ducyeneye gushikama tukitegura intambara imara igihe kirekire.

"Igihe ni cyo cy’ingenzi cyane. Buri kintu cyose kizaterwa no kumenya niba Ukraine ishobora kongerera imbaraga ubushobozi bwayo bwo kurinda ubutaka bwayo mu buryo bwihuse cyane kurusha uko Uburusiya bushobora kuvugurura ubushobozi bwabwo bwo kugaba ibitero".

Uyu Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, wasuye umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine ku wa gatanu, yavuze ko inkunga y’intwaro, ibikoresho, amasasu n’imyitozo Ukraine ibicyeneye kugira ngo irushe intambwe ibikorwa by’Uburusiya byo kongera kwisuganya mu ntwaro.

Mu minsi ya vuba aha ishize, abategetsi ba Ukraine bakomeje kuvuga ko bacyeneye inyongera y’inkunga y’intwaro za rutura kugira ngo iki gihugu gishobore gutsinda Uburusiya.

Inshuti za Ukraine zo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) kugeza ubu zayihaye intwaro nyinshi, ariko Ukraine ivuga ko kugeza ubu imaze kubona igice gito gusa cy’izo icyeneye kugira ngo ishobore kwirwanaho.

Irimo gusaba intwaro za rutura kurushaho.

Abategetsi b’Uburusiya banenga ubufasha bwa gisirikare bwa OTAN kuri Ukraine.

Mu kiganiro na BBC muri iki cyumweru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yakomoje ku kuba Ukraine ishobora kwinjira muri OTAN nk’impamvu y’ingenzi yateje igitero cyabwo kuri iki gihugu.

Ukraine si umunyamuryango wa OTAN nubwo yatangaje ko yifuza kwinjira muri uyu muryango, ariko kugeza ubu ntibizwi igihe ibi bizabera.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa