skol
fortebet

PAKISTAN: Umwiyahuzi yahitanye abantu 20 abandi barakomereka

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2017

Sponsored Ad

Umwiyahuzi yiturikirijeko ikibombe ari mu bantu benshi ku musigiti uri mu mujyepfo ashyira uburengerazuba bw’intara ya Baluchistan, yica abantu bagera kuri 20, anakomeretsa abandi barenga 30.
Benshi mu baguye muri icyo gitero, bari mu mutwe w’AbaShiite barimo babyina indirimbo z’imico yabo nk’uko bitangazwa n’abantu babyiboneye.
Abaganga bo muri District ya kure yitwa Jhal Magsi yabereyemwo ubwo bwicanyi, bavuga ko bamaze kwakira abantu benshi bakomerekejwe n’icyo kibombe.
Umuvugizi w’iyo (...)

Umuvugizi w’iyo ntara, Anwar – ul Haq Kakar, yabwiye iradiyo Ijwi rya Amerika ducyesha iyi nkuru ko uyu mwiyahuzi yashakaga kwinjira muri uwo musigiti, ariko aza kubuzwa n’abapolisi ari nacyo cyatumye yiturikirazaho icyo kibombe.

Icyo kibombe cyaturikirijwe ku birometero 400 by’umurwa mukuru Quetta w’iyo ntara ya Baluchistan.

Kugeza ubu, abantu bateguye icyo gitero ntibaramenyakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa